APR FC yanganyije na Gasogi United, inanirwa gufata umwanya wa mbere

Ku wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025, ikipe ya APR FC yakomeje kwibazwaho cyane nyuma yo kunganya na Gasogi United 0-0 kuri Kigali Pelé Stadium, ikananirwa gufata umwanya wa mbere.

APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0
APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0

Ni umukino wari uw’umumsi wa 21 wa shampiyona, APR FC yasabwaga gutsinda ikagira amanota 44 byari gutuma ifata umwanya wa mbere, mbere y’uko Rayon Sports iwusanzweho ikina kuri uyu wa Gatandatu. Ibi ariko ntabwo imbere y’abasore ba Gasogi United byakunze, kuko batemereye abakinnyi nka Cheick Ouatarra Djibril kwinjiza igitego mu izamu ryabo mu minota 95 yakinwe.

Gasogi United ntabwo yari nziza mu kurema uburyo bwinshi ku izamu rya APR FC, ariko yari nziza mu gukina yugarira no gutambaza umupira. Igice ya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 kiranzwe n’ishoti rikomeye Cheick Ouatarra Djibril yatereye mu rubuga rw’amahina, ariko umunyezamu Ibrahima Dauda akawukuramo.

Mu gice cya kabiri Gasogi United yatangiye isimbuza havamo Ndikumana Danny, wari wasimbuye kapiteni Muderi Akbar wagize imvune, nk’uko bimaze kumenyerwa ku ruhande rwa APR FC.

Mugisha Gilbert yaje agasimbura Hakim Kiwanuka. Mugisha Gilbert yagiye agerageza kurema uburyo kenshi ariko ntibitange umusaruro ufatika, APR FC yari ku gitutu yakomeje gusunikira Gasogi United mu izamu dore ko mu minota ya nyuma abakinnyi bayo basaga nk’abananiwe, ariko kubona igitego bikomeza kugorana.

APR FC yakomeje kurema uburyo bw’ibitego ariko bugahushwa, harimo ubwahushijwe na Denis Omedi ku munota wa 59 ariko ku wa 61 Aliou Mbaye na we ahusha ubwa Gasogi United, arebana n’umunyezamu Ishimwe Pierre.

Denis Omedi ku munota wa 63 yasimbujwe hazamo Mamadou Sy, byari bivuze ko APR FC igiye gukoresha ba rutahizamu babiri. Iyi kipe yakomeje kwisirisimba ku izamu rya Gasogi United maze ku munota wa 69 hikangwa penaliti ubwo Mugisha Gilbert yinjiraga mu rubuga rw’amahina akagwa hasi, ariko umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim akavuga ko nta cyabaye.

Gasogi United yageze aho ikina byo kwirwanaho, kuko abakinnyi bayo benshi basaga nk’abananiwe ariko ibyo yakoze birayihira iminota 90 irangira bikiri 0-0, hongerwaho itanu na yo yarangiye gutyo.

Byatumye APR FC itakaza amanota abiri iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 42, dore ko iyo itisinda yari kuba iya mbere mu gihe yari kuba itegereje ko Rayon Sports iwuriho n’amanota 43 ikina na AS Kigali.

Gasogi United yanganyije na APR FC mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona
Gasogi United yanganyije na APR FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona
APR FC yananiwe gutsinda ngo ifate umwanya wa mbere mu mwaka w'imikino 2024-2025
APR FC yananiwe gutsinda ngo ifate umwanya wa mbere mu mwaka w’imikino 2024-2025

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka