Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika yirukanywe
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri icyo gihugu, Ebrahim Rasool, imushinja kuba umunyapolitiki ugira amacakubiri, wanga Amerika na Perezida Donald Trump.

Amb. Ebrahim Rassol yabwiye abari mu nama ya politiki mpuzamahanga, ko Perezida Trump ayoboye ishyaka ry’abazungu b’abahezanguni muri Amerika ndetse no ku Isi hose.
Trump aherutse kugaragaza impungenge z’uko Afurika y’Epfo yambuye abazungu amasambu, ndetse ayishinja ubufatanye n’umutwe wa Hamas n’igihugu cya Irani.
Amb. Rassol yavuze ko ivangura ry’abazungu ari ryo ryatumye Perezida Trump asuzugura itegeko rishingiye ku butegetsi ku Isi harimo n’izindi nzego, nk’Umuryango w’abibumbye (UN) n’Umuryango w’ibihugu biri muri G20.
Yakomeje asobanura uko abona Trump na politiki ye, aho yavuze ko amagambo afatwa nk’ikirango cya Trump yakunze gukoresha yiyamamaza agira ati “Make America Great Again”, ashaka kuvuga ngo ‘Twongere Tugire Amerika Igihangange’, ari amagambo y’igisubizo cy’abazungu b’abahezanguni ku bijyanye n’ubwiyongere bw’abatuye muri Amerika baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.
Yavuze kandi ko ikibazo cy’amasambu y’abazungu bo muri Afurika y’Epfo, yatanze ibirego byatumye iki kibazo kijya ku ruhando mpuzamahanga.
Amb. Rassol we agereranya amagambo y’ikirango cya Trump ya ‘Make America Great Again’, nk’igitero cy’ubushotoranyi ndetse akavuga ko ari ibintu bisobanutse neza, bigaragaraza imibare y’abazungu bo muri Amerika, aho biteganyijwe ko abatora b’abazungu bazaba bari ku kigero cya 48%.
Ibyo rero akavuga ko ari ibintu bigomba kugenzurwa, kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa n’ibintu biriho, harimo ibijyanye n’ivanguramoko, ibijyanye no kubaka urukuta, iyirukanwa ry’abimukira n’ibindi.
Akomeza avuga ko atari impanuka kuba umuherwe Elon Musk yarivanze muri politiki y’u Bwongereza, ndetse akabikora mu mujyo umwe n’uwa Visi Perezida w’Amerika JD Vance, wari mu nama y’umutekano mu kwezi kwa kabiri i Munich mu Budage, aho yaganiriye n’ishyaka ryaho ry’abahezanguni. Rassol rero akibaza uruhare rw’Abanyafurika muri ibyo byose uretse gushaka kugaragaza ko abazungu bahohoterwa.
Amb. Rassol yavuze ko Afurika y’Epfo ishobora guhangana n’ibikorwa bya Trump bishingiye ku ivangura, kuko Afurika y’Epfo ari igihugu gifite amateka y’ibijyanye no kurwanya ivangura ry’abazungu. Yavuze kandi ko Afurika y’Epfo ishishikariza Trump kutiyambura icyubahiro cyane cyane mu rwego mpuzamhanga, kuko Afurika y’Epfo ibona ko inzego nyinshi bivugwa ko ari mpuzamahanga, usanga ziyoborwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba, ku bw’ibyo akavuga ko imyumvire ya Trump ari nk’isaha idakora.
Ikinyamakuru VOA cyatangaje ko Rassol afite amateka mu gushyigikira Umutwe wa Hamas, Kuko ngo uwo mugabo yagiye agorwa kenshi no kugira icyo yavuga kikumvikana kuri Leta y’Amerika.
Amb. Rassol yavuze ko atewe amakenga n’ibijyanye no guhagarika gukorana n’Amerika, cyangwa ihagarikwa ry’ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi. Izo mpungenge ze zikaba zishingiye ku kuba Afurika y’Epfo idashobora gucuruza mu bihugu byo mu Burengerazuba, kuko ari ho bakura inyungu ibibafasha cyane mu nzira y’iterambere.
Nyuma y’ibyo byose byavuzwe na Ambasaderi Rasool, abinyujije ku rubuga rwa X, Marco Rubio, MinisItiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika yagize ati “Ambasaderi w’Afurika y’Epfo ni umunyapolitiki wanga Amerika, bityo rero nta kaze agifite mu gihugu cyiza cy’Amerika gikomeye, bityo rero nta kintu na kimwe dufite cyo kuganira na we, afatwa nk’umuntu udakwiriye”.
Ohereza igitekerezo
|