Mu mujyi wa Pristina, umurwa mukuru wa Kosovo ku mugabane w’i Burayi, hari kubera irushanwa rihuza ibihugu byabaye ibya mbere ku migabane yabyo, aho Afurika ihagarariwe n’u Rwanda.
Ni irushanwa rya Handball rizwi nka IHF Trophy/Intercontinental Phase ritangirira mu mazones, aho u Rwanda rwabanje gutwara igikombe cya Zone 5, ruhagararira Zone 5 mu rwego rwa Afurika aho rwaje kwegukana iki gikombe.
U Rwanda kuri ubu ruhagarariye Afurika mu batarengeje imyaka 20, ruri mu itsinda B hamwe na Nicaragua na Uzbekistan, aho kuri uyu wa Kane Saa munani za Kigali rukina na Nicaragua yo muri Amerika yo hagati.


Iyi mikino iri kubera mu nyubako yitwa Palace of Youth and Sports yo mu mujyi wa Pristina, irimo ibice bibiri harimo icyakira abantu 8,000 n’icyakira abafana 2,800.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|