Tshisekedi ni ibandi - Gen. Sultani Makenga

Umuyobozi wa Gisirikare w’Umutwe wa M23 imaze iminsi yigaruriye umujyi wa Goma na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, General Sultani Makenga yavuze ko Perezida wa Congo Felix Tshisekedi ari ibandi, umuyobozi utitaye ku bibazo by’abaturage.

Makenga yabivugiye mu kiganiro kidasanzwe yagiranye na Alain Destexhe, wabaye Senateri mu Bubiligi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Abaganga Batagira Umupaka (MSF), aho yasobanuraga gahunda bafite mu minsi iri imbere, ndetse n’uko abona abayobozi b’Ingabo n’igihugu bahanganye.

Makenga udakunze kugaragara mu itangazamakuru yabajijwe impamvu yeguye intwaro, maze asobanura ko byatewe n’uko Leta ya Congo yashakaga kumurimburana n’ubwoko bwe bw’abatutsi b’abanye Congo.

Yagize ati: "Ntabwo twari kwicara ngo tureke baturimbure tutagize icyo dukora! Biteye isoni n’agahinda kuba Isi iri aha hanze yirengagiza ibi."

Yakomeje abwira Alain ati: "Wowe ubwawe wiboneye ejo i Nturo (muri Masisi) uburyo umudugudu wose watwitswe gusa kuko ngo wari utuwe ahanini n’Abatutsi. Tugomba guhangana tugatsinda urwango rushingiye ku ngengabitekerezo y’amoko tugashyira imbere ubwiyunge."

Iki ni ikiganiro kirambuye bagiranye

Alain Destexhe: Kuki mwafashe Goma na Bukavu?

Sultan Makenga: Ntabwo yari imwe mu ntego zacu, ariko i Goma, FARDC n’izindi ngabo bafatanyije barasaga ibirindiro byacu n’abaturage b’aasivili twarindaga. Ntabwo twari tugishoboye kubyihanganira. Hanyuma, ingabo za FARDC n’iz’Abarundi zishyize hamwe i Bukavu zakiraga ibikoresho [Intwaro] bivuye ku kibuga cy’indege cya Kavumu. Twagombaga rero gufata Bukavu kugira ngo dukureho iryo terabwoba. FARDC n’ubu ikomeje kutugabaho ibitero na drone ziva Kisangani.

Alain Destexhe: Wasobanura gute intsinzi yanyu ya gisirikare muhanganye n’Ingabo zibarusha umubare ndetse n’ubushobozi?

Sultan Makenga: Dufite impamvu yo kwirwanaho, kandi abasirikare bacu barabyiyemeje. Byongeye, nta bundi buryo dufite, ni intsinzi cyangwa tukaburirwa irengero. Bitandukanye na FARDC, abasirikare bacu ntibahabwa umushahara. Barwana kubera ukwizera no gukunda Igihugu kandi bafite ubushake.

Alain Destexhe:
Itangazo ryatanzwe na Perezidansi ya Angola, Igihugu gifite ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, risaba ibiganiro bitaziguye hagati yanyu na Kinshasa. Muzaganira?

Sultan Makenga: Birumvikana, turashaka kuganira, gusa ariko kuri iyi nshuro tuzi uruhande rwa Angola, ariko nta kintu na kimwe twigeze twumva giturutse i Kinshasa.

Alain Destexhe:
Ku mugoroba w’iyo nama, Kinshasa yarabyitondeye maze Perezida wa Angola atangaza ko imishyikirano izatangira ku ya 18 Werurwe 2025.

Alain Destexhe: Abasirikare batsinzwe babarirwa mu magana baturuka muri Afurika y’Epfo, Malawi, na Tanzania baracyari mu birindiro byabo muri Goma no hafi yayo. Ni imfungwa zanyu?

Sultan Makenga:
Bashobora kugenda mu bwisanzure ariko nta ntwaro. Turabareka bakabona ibyo bakeneye. Turashaka ko bataha (basubire iwabo), kandi bafite uburenganzira bwo kugenda igihe cyose babishakiye.

Alain Destexhe:
Hanyuma kuba hari abacanshuro bo muri Romania barwanaga ku ruhande rwa FARDC?

Sultan Makenga: Ntabwo ari ibintu byumvikana, kuva i Burayi ukaza mu gihugu cyacu kwica abantu barengera uburenganzira bwabo. Isi yagakwiye gutangara, ariko ikigaragara ntabwo ariko bimeze.

Alain Destexhe: Haracyari amagana y’abasirikare ba FARDC mu birindiro bya MONUSCO (Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye)?

Sultan Makenga: MONUSCO yatubwiye abasirikare bagera ku 2000 ba FARDC nyuma yo gutsindwa. Uyu munsi, bavuga 1.200. Abandi 800 barihe? FARDC, Wazalendo (imitwe yitwara gisirikare ishingiye ku moko yahawe intwaro na Kinshasa), na FDLR (basize bakoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda), bihishe mu baturage, ni bo soko y’umutekano muke muri uyu Mujyi.

Alain Destexhe: Byagenze bite mu bitaro bya Heal Africa? Ingabo zanyu zashinjwe gushimuta abantu bakomeretse.

Sultan Makenga:
Abahoze muri FARDC bigiraga abarwayi cyangwa bakigira abaforomo. Twahasanze intwaro zigera kuri 14. Abakozi b’ibitaro ni bo babitumenyesheje. Twavanyemo abatari bakeneye kuguma mu bitaro. Hari Abasirikare ba FARDC bakomeretse bari mu bitaro bitandukanye mu Mujyi, kandi abo ntacyo tubashakaho. Nawe ibyo wabyigenzurira.

Alain Destexhe
: Utekereza iki kuri Perezida Félix Tshisekedi?

Sultan Makenga: Nta rukundo agirira Igihugu cye, ni ibandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka