Rodrigo Duterte wayoboye Philippines yatawe muri yombi
Rodrigo Duterte wabaye Perezida wa Philippines guhera mu 2016-2022, yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Manille, hashingiwe ku mpapuro zo kumufata zatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), kubera ibyaha byibasiye inyoko umuntu akurikiranyweho.

Rodrigo Duterte, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwavuze ko akekwaho kuba yarakoze ibyaha byibasiye inyoko umuntu, mu rwego rwa gahunda ye yo kurwanya ibiyobyabwenge.
Bivugwa ko hari abantu babarirwa mu bihumbi, biganjemo abakene bapfuye baguye muri iyo ntambara ya Rodrigo Duterte yo kurwanya ibiyobyabwenge, bapfa bishwe n’abapolisi n’andi matsinda yashyizweho mu rwego rw’ubwirinzi, bakabica nta n’igihamya bafite niba koko hari aho bahuriye n’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, nk’uko byatagajwe n’imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera aho muri Philippines.
Urukiko rwa ICC rwatangije iperereza kuri iyo ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge mu 2016, rukemeza ko iyo ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge igize icyaha cyibasiye inyoko umuntu.
Nk’uko bikubiye mu itangazo ryatanzwe na perezidansi rigira riti “Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, Interpol Manille yahawe kopi y’impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’Urukiko rwa ICC, ubu arafunzwe. Ubu yaba Rodrigo Duterte n’itsinda bari kumwe bameze neza, kuko barimo barasuzumwa n’abaganga”.
Rodrigo Duterte yafatiwe aho ku Kibuga cy’indege cya Manille, yari avuye ahitwa i Hongkong nyuma yo kugirirayo uruzinduko rw’iminsi mikeya. Mu kiganiro yagiranye n’Abanya-Philippines batuye aho muri Hongkong ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, Duterte w’imyaka 79, yavuze ko yamagana iperereza urwo rukiko rwa ICC rurimo kumukoraho.
Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko nubwo abanyamategeko ba Duterte bavuga ko itabwa muri yombi rye rinyuranyije n’amategeko, kubera ko Philippines itakiri umunyamuryango wa ICC kuva mu 2019, ariko urwo rukiko rwo rwemeza ko nubwo Philippines yikuye muri ICC, ariko urukiko rufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha by’ubwicanyi byakozwe mbere y’uko icyo gihugu kiva muri ICC, harimo n’ibyabereye mu Mujyi a Davao, mu gihe Duterte yari Meya wawo, mbere yo kuba Perezida wa Repubulika.
Imibare itangwa n’ubutegetsi buriho muri Philippines, ivuga ko abantu baguye muri iyo ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge basaga 6000, mu gihe abashinjacyaha ba ICC bo bavuga ko abayiguyemo ari abantu bari hagati ya 12,000 na 30,000.
Ohereza igitekerezo
|