Argentine: Hatangiye urubanza rw’abaganga bavuraga Maradona
Muri Argentine, mu Murwa mukuru Buenos, hatangijwe urubanza rw’abaganga bavuraga nyakwigendera Diego Maradona, wabaye umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru.

Bivugwa ko Diego Maradona yari arimo agenda yoroherwa mu burwayi yari afite, ariko apfa yishwe n’indwara y’umutima mu buryo butunguranye, mu mwaka wa 2020, mu gihe yari afite imyaka 60.
Ubundi ngo yari amaze igihe gito akorewe ubuvuzi bwo kubagwa, kuko yari afite ikibazo cy’amaraso avura ku bwonko, ubwo buvuzi yari yabukorewe mu kwezi k’Ugushyingo, ari nako yapfuyemo, ariko ngo bigaragara ko yari atangiye koroherwa.
Abashinjacyaha bavuga ko urupfu rwa Maradona rwashoboraga kutabaho, iyo bitaba uburangare bw’abaganga bo ku bitaro yivurizagaho, bananiwe kwita ku buzima bwe bikarangira apfuye.
Abaregwa bo bavuga ko ikibazo cyabayeho, ari uko Maradona yanze guhabwa ubuvuzi nk’uko yabisabwaga n’abaganga, ndetse yanga no kuguma mu bitaro igihe kinini nyuma y’uko abazwe nk’uko byasabwaga.
Umwe mu bashinjaha muri urwo rubanza ku rupfu rwa Maradona, witwa Patricio Ferrari, yagaragarije urukiko ifoto yerekana Maradona yapfuye aguye ku gitanda iwe mu rugo, inda ibyimbye cyane, avuga ko abaganga bavuga ko batamenye neza ibyabaye kuri Maradona babeshya, kuko bigaragara ko bagize uruhare mu rupfu rwe.
Yemeza ko ibimenyetso bihari byerekana ko nta n’umwe muri abo baganga baregwa, wigeze ashobora gukora icyo yagombaga gukora mu kazi ke, ibyo bakoze bose uwo mushinjacyaha akaba avuga ko ari uburangare, bwakozwe n’abantu bari bazi neza ko bushobora kubyara urupfu rw’umuntu.
Yagize ati "Diego Maradona, abana be, abagize umuryango we n’inshuti za hafi ndetse n’abaturage ba Argentine bakeneye ubutabera”.
Ikinyamakuru ‘L’independent’ cyatangaje ko biteganyijwe ko urubanza ruzarangira hagati mu kwezi kwa Nyakanga 2025, humviswe abatangabuhamya hafi 120, bagizwe na zimwe mu nzobere mu by’ubuvuzi, abo mu muryango wa Diego Maradona n’inshuti ze za hafi, ndetse n’abaganga bagiye bamuvura mu myaka itandukanye.
Abo baganga bakekwaho kuba baragize uruhare mu gutuma Maradona apfa bitunguranye, uko ari barindwi (7) bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 8 na 25 mu gihe baramuka bahamwe n’icyaha cyo kwica babigambiriye, nk’uko biteganywa mu mategeko mpanabyaha ya Argentine.
Ohereza igitekerezo
|