Volleyball: Imikino ya kamarampaka iratangira kuri uyu wa gatanu, imibare iravuga iki?

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu rwanda (FRVB), ryamaze gushyira hanze ingengabihe y’imikino ya kamaparanka izwi nka (Playoffs).

Imikino ya kamarampaka iratangira kuri uyu wa gatanu
Imikino ya kamarampaka iratangira kuri uyu wa gatanu

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino (regural season), amakipe yabaye 4 ya mbere mu byiciro byombi abagabo n’abagore, arakomereza mu cyiciro cya kamarampaka aho biteganyijwe ko imikino itangira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025.

Nk’uko amategeko abigena, ikipe yabaye iya mbere, ihura n’ikipe yabaye iya kane, iyabaye iya kabiri igahura n’iyabaye iya 3, maze bagatanguranwa imikino itatu, aho ikipe ibashije gutsinda indi mikino 2 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Mu makipe azakina kamarampaka mu cyiciro cy’abagabo harimo Police VC yabaye iya mbere, APR VC iri ku mwanya wa 2, Kepler VC iri ku mwanya wa 3 naho REG VC yo ikaza ku mwanya wa kane.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Police VC ni yo yasoje iri ku mwanya wa mbere, aho ikurikiwe na APR VC ku mwanya wa 2, RRA ku mwanya wa 3 ndetse na Kepler VC yaje ku mwanya wa 4.

Imikino iratangira kuri uyu wa gatanu
Imikino iratangira kuri uyu wa gatanu

Aya makipe yatsindanywe ate mu mikino bakinnye muri shampiyona?

Reka turebere hamwe mu mikino yahuje aya amakipe muri shampiyona uko yatsindanye, dukurikije uko azatangira ahura muri kamarampaka.

Abagabo

Police VC na REG VC

Umukino ubanza: Police VC 3-0 REG VC
Umukino wo kwishyura: REG VC 0-3 Police VC

Kepler VC na APR VC

Umukino ubanza: APR 3-1 Kepler

Umukino wo kwishyura: Kepler 3-2 APR

Abagore

Police VC na Kepler VC

Umukino ubanza: Police 3-1 Kepler

Umukino wo kwishyura: Kepler 1-3 Police

APR VC na RRA VC

Umukino ubanza: APR 1-3 RRA

Umukino wo kwishyura RRA 1-3 APR

Amakipe ya APR na Kepler mu bagabo, umwaka ushize ni yo yakinnye umukino wa nyuma, kuri iyi nshuro bagiye guhurira muri ½.

Kepler VC mu cyiciro cy’abagore, igiye gukina iyi mikino ku nshuro yayo ya mbere nyuma y’umwaka umwe ivutse.

Iyi mikino yose, izabera muri stade nto y’imikino yo munzu (Petit Stade). Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izakinwa tariki ya 10 Gicurasi 2025.

Kepler WVC igiye gukina imikino ya kamarampaka ku nshuro yayo ya mbere
Kepler WVC igiye gukina imikino ya kamarampaka ku nshuro yayo ya mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka