Yambwiye ko afite umushinga twaganira, nsanga ni jye mushinga - Umugore wa Eddy Kenzo

Phiona Nyamutoro, umugore w’umuhanzi Eddy Kenzo, yahishuye uko yahuye bwa mbere n’uyu muhanzi nyuma y’uko amusabye ko babonana, amubwira ko hari umushinga ashaka ko bakorana, nyuma uyu mugore akisanga ari we mushinga.

Phiona Nyamutoro yisanze ari we mushinga wa Eddy Kenzo yavugaga
Phiona Nyamutoro yisanze ari we mushinga wa Eddy Kenzo yavugaga

Uyu mugore usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Next Radio yo muri icyo gihugu.

Phiona yagize ati "Byarihuse cyane, ntabwo nzi ukuntu Eddy Kenzo yambonye. Yansabye ko twabonana, ntekereza ko afite umushinga, sinari nzi ko ari njyewe wari uwo mushinga.”

Phiona yavuze ko mu mishinga Eddy Kenzo yamubwiraga yifuza ko baganiraho, harimo kuba yarifuzaga ko amushyigikira kugira ngo yiyamamarize umwanya w’Umudepite, uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati "Ndumva mfite ubushake bwo kwiyamamariza kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko, kandi nizera ko ari ibintu twafatanya kuko maze iminsi ngukurikira, nakumenyeho ibintu byinshi bitandukanye. Twagiranye ikiganiro kirekire ndetse dusoza twemeranyijwe uburyo tugiye gukoramo ibintu."

Yakomeje avuga ko bongeye gutegura umunsi wo guhura ku nshuro ya Kabiri, ndetse ategura amadosiye menshi ajyanye n’ubushakashatsi bwinshi yakoze, n’abantu bagiye bavugana yiteguye gusobanurira Eddy Kenzo.

Phiona ati "Ndi kumusobanurira, yari yibereye kuri telefone igihe cyose atabyitayeho n’imbaraga ndimo gukoresha. Ndamubwira ngo niba atakunze ibitekerezo ndimo kumubwira abivuge mfite ibindi byinshi byo gukora."

Uyu mugore akomeza avuga ko Eddy Kenzo yahise amubwira ko atari ikibazo cy’uko atakunze ibyo arimo kuvuga, ahubwo ko hari icyo ashaka kumubwira kindi.

Ati "Naramubwiye nti ntakibazo, ni ikihe gitekerezo ufite? Yahise ambwira ngo ndashaka kukugira umugore. Akimbwira ngo arashaka kungira umugore, narebye hirya no hino ndavuba ngo ni njyewe ubwiye?"

Urukundo rwa Eddy Kenzo na Minisitiri Nyamutooro rwagiye ahagaragara muri 2024, bitewe n’uko bagiye bakunda kugaragara cyane mu ruhame bari kumwe, ndetse ubwo Nyamutooro yarahiriraga inshingano z’Umunyamabanga wa Leta, Kenzo yari yamuherekeje.

Muri Kamena 2024, nibwo Umuhazi Eddy Kenzo yasabye anakwa Phiona Nyamutoro, mu birori byabaye mu ibanga rikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka