Patient Bizimana yasubukuye ibitaramo bya Pasika ahereye muri Canada
Umuhanzi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gusubukura ibitaramo ngarukamwaka bya Pasika (Easter Celebration) ahereye muri Canada.

Igitaramo cya Pasika, ni kimwe mu byo Abanyarwanda bari bamaze kumenyera buri mwaka mu gihe kingana n’imyaka icumi, kugeza ubwo Patient Bizimana yimukiye muri Amerika asanze umugore we, Gentille Uwera Karamira.
Patient wamamaye mu ndirimbo zirimo ’Ubwo Buntu’, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kt Radio, yavuze ko ibyo bitaramo azabihera muri Canada, ariko buri mwaka bikazagenda bigera no mu bindi bice.
Yagize ati "Igitaramo kibanziriza ibitaramo bizaba kuri pasika, iki kizaba tariki 19 Mata i Montreal, tariki 20 i Ottawa. Iki cyiciro tuzabikorera muri Canada, umwaka utaha nabwo bizaba kuri pasika nanone ariko nzagenda mbitangaza."
Patient Bizimana yishimira ko ibitaramo yakoreye mu Rwanda mu gihe cy’imyaka icumi abitegura, byagiye bitanga umusaruro ufatika, ariko ageze muri Amerika ntibyamworohera kugira ngo abikomeze.
Ati “Mu myaka irenga 10 byabereye mu Rwanda, kandi byatanze umusaruro. Kuva naza hano muri Amerika urumva ko bitari kunyorohera kubikorera i Kigali ntahari. Rero, nahisemo gutangira kubitegura mpereye muri Canada, hafi y’aho mbarizwa."
Avuga ko Abanyarwanda atabibagiwe, kuko mu gihe azagenda abona ubushobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye, igitaramo cya Pasika azakigarura i Kigali mu Rwanda.
Ati "Uko ibihe bizagenda bisimburana nkabona abafanyabikorwa, nzabigeza hirya no hino, no muri Kigali birashoboka cyane.”
Mu 2015 nibwo Patient Bizimana yatangije ku mugaragaro ibitaramo ngarukamwaka bya Pasika, ndetse muri uwo mwaka igitaramo cya mbere cyabereye muri Kigali Serena Hotel.
Patient Bizimana avuga ko ibi bitaramo bya Easter Celebration, yishimira ko byamuhuje n’abantu benshi, kandi bimwereka ko umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite ejo hazaza heza.
Mu bahanzi bakomeye Patient Bizimana yazanye mu Rwanda, harimo Solly Mahlangu wo muri Afurika y’Epfo, Marion Shako wo muri Kenya, Sinach wo muri Nigeria ndetse na Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bitaramo bizabera muri Canada, Patient Bizimana azafatanya n’abahanzi bamamaye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, harimo Serge Iyamuremye ndetse na Aimé Frank.


Ohereza igitekerezo
|