Tanzania: Yakatiwe urwo gupfa nyuma yo kwica umupolisi

Muri Tanzania, Urukiko rukuru rwa Musoma rwahanishije igihano cyo kwicwa, umugabo witwa Wangoko Matienyi utuye ahitwa Mkengwa mu Ntara ya Tarime, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umupolisi witwaga Fred Obunga.

Uwo mugabo yishe nyakwigendera Fred Obunga amuteye icyuma, amutsinda mu marembo ya sitasiyo ya Polisi, mu gihe uwo mupolisi yarimo agerageza gutabara umugore wa Wangoko Matienyi wari uhungiye muri iyo sitasiyo, kubera umugabo we washakaga kumetera icyuma ngo amwice.

Intangiriro y’ikibazo cyaje kuba intandaro y’urupfu rw’uwo mupolisi, ngo ni intonganya zabaye hagati ya Wangoko Matienyi n’umugore we (utaravuzwe amazina), muri uko gutongana umugore yaje kubwira uwo mugabo we ko nta mugabo umurimo ahubwo ari ipantaro yigendera gusa ‘mwanamume suruali’, imvugo ikunze gukoreshwa aho muri Tanzania.

Mu gihe umugore cyangwa se umukobwa asuzuguye umugabo cyane, ashaka kwerekana ko ntacyo avuze cyane bitewe n’imyitwarire ye cyangwa ibindi, akavuga ati “Umugabo uri aho ni mugabo ki se ko ari ipantaro gusa, kandi ko nanjye ubwanjye nyifite!” (Mwanamume mwenyewe suruali tu, hata mimi ninayo).

Iyo mvugo y’uwo mugore wa Wangoko Matienyi, ngo yamuteye uburakari, aramwirukankana n’icyuma ashaka kukimutera, umugore agira amahirwe yo kumusiga gato yinjira muri Sitasiyo ya Polisi atabaza.

Umupolisi watabaye uwo mugore aho kuri sitasiyo ya Polisi, ngo ni uwo nyakwigendera Fred Obunga, akumira ko uwo mugabo yinjira ngo ashobore kwica umugore we nk’uko yarimo amwirukankana, afite icyuma mu ntoki ashaka kukimutera. Ku bw’ibyago, uwo mugabo wari ufite uburakari bukomeye, ngo yahise atera icyo cyuma uwo mupolisi, amwicira aho mu marembo ya sitasiyo ya Polisi ya Kibuyi.

Ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania, cyatangaje ko none ku itariki 11 Werurwe, Urukiko Rukuru rwa Musoma rwahanishije Wangoko Matienyi igihano cyo kwicwa, nyuma yo guhamwa n’icyo cyaha cyo kuba yarishe uwo mupolisi ku itariki 30 Kanama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka