Mu Rwanda, abatumirwa bose bitabira inama nta kiguzi - Perezida w’urukiko rwa EACJ

Perezida w’urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba (EACJ) Hon. Justice Nestor Kayobera, yagaragaje ko u Rwanda rufite umwihariko ndetse rwababereye intangarugero nyuma y’uko ubwo batumiraga abacamanza n’abandi ngo bazitabire imirimo yarwo imaze ukwezi muri Kigali bitabiriye ijana ku ijana.

Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwari rumaze ukwezi rukorera mu Rwanda rwishimira uburyo rwakiriwe n’abandi bacamanza bo mu Rwanda ndetse n’inzego zitandukanye.

Ibi ngo byatumye ibyo bagombaga gukora babigeraho 100% nk’uko byagarutsweho na Perezida w’uru rukiko Hon. Justice Nestor Kayobera.

Kayobera yagize ati: “Ibyo twateganyije twabigezeho ijana ku ijana”.

Akomeza agira ati: “Mbere na mbere twari dufite inama rusange yitabiriwe n’abantu barenga Magana atatu kandi ni yo nama ya mbere twakoze tugatumira abantu bose bakitabira kandi nta kintu na kimwe twabahaye. Ibi nta handi twabibonye usibye i Kigali, gutumira abantu bose bakitabira ndetse twashyize mu ibaruwa ibatumira ko bazimenya kandi nyamara ahandi iyo dutumiye ntibaza yewe twabahaye n’amatike. Byaduhaye umukoro twibaza tuti kuki ahandi bataza ariko abo twatumiye muri Kigali bose bakaza buri wese yihe igisubizo”.

Akomeza avuga ko ku birebana n’imanza zagombaga kubera muri uru rukiko, ababuranira Leta zabo baritabiriye i Kigali uko bikwiye kandi ubusanzwe ngo I Arusha aho uru rukiko rukorera ntabwo bamwe bajya bitabira.

Perezida wa EACJ Kayobera, agaragaza ko imanza zose zitabiriwe ndetse n’izagombaga gusomwa zarasomwe, bityo ngo ugereranyije ibyagezweho birenze ijana ku ijana kuko hari ibyakozwe birimo kwitabira Umuganda rusange.

Avuga ko mu bunararibonye bakuye i Kigali harimo kuba Leta y’u Rwanda yarabafashije ijana ku ijana kuko mu kwezi bahamaze u Rwanda rwabishyuriye byinshi.

Perezida w’uru rukiko Kayobera agaragaza ko hari ibihugu bigize EAC bitajya bitanga imisanzu yabyo neza bigatuma urukiko rushobora kumara igihe kirekire rudakora imirimo yarwo, ibyo bikaza mu mbogamizi bahura nazo.

Zimwe mu manza zaciwe n’uru rukiko rwa EACJ muri uku kwezi bamaze mu Rwanda, harimo urubanza rw’umunyemari Mironko François Xavier wareze Leta y’u Rwanda kutamwishyura amafaranga yakoresheje ubwo baguraga intwaro mu 1993-1994, ariko yaje gutsindwa.

Kuri uyu wa 13 Werurwe ni bwo uru rukiko ruwasubiye cyicaro cyarwo i Arusha muri Tanzania.

Mu mwaka wa 2021 ubwo batangiraga gukora ibikorwa nk’ibi byo kujya gukorera ibihugu bigize uyu muryango, bahereye i Bujumbura mu Burundi, bahamara ukwezi bakora ibikorwa byo kuburanisha no gusoma imyanzuro. Nyuma bakomereje i Kampala muri Uganda, babona kuza i Kigali mu Rwanda.

Kuba uru rukiko rusanzwe rukorera imirimo yarwo ya buri munsi muri Tanzania rwarafashe ingamba zo kujya gucira imanza zimwe mu bihugu binyamuryango, bigamije kwegereza abaturage n’ibihugu muri rusange ubutabera, gusobanura imanza zakirwa n’uru rukiko, imikorere yarwo n’ibindi.

Akenshi uru rukiko rwakira imanza ziregwamo Leta z’ibihugu binyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka