Urunyuzuwera Francine wo mu murenge wa Kibungo, akarere ka Ngoma, yakize ihungabana yaterwaga no kutagira aho aba nyuma yo kubakirwa.
Abantu icyenda bo mu murenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera bakoze impanuka y’ubwato babiri muri bo barapfa.
Amakuru agera kuri Kigali Today, aratangaza ko Kanyankore Yaounde uherutse gutangazwa nk’umutoza mukuru wa APR FC yahagaritswe kuri iyi mirimo.
Dorcas Dienda, wiyamamariza kuba Miss RD Congo, akomeje kwibasirwa n’Abanyekongo nyuma yo gutangaza ko abazungu barusha ubwenge abirabura.
Umusore ukekwaho kuba mu mutwe w’Abarembetsi bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyaruguru, yafatiwe mu karere ka Musanze afite ibiro 13 by’urumogi.
Ihuriro ry’Urubyiruko rukora ubuhinzi bugamije isoko (RYAF), ryashyize ahagaragara urubuga rwa internet rufasha umuhinzi kubarura ibyo yakoresheje no kumenyekanisha umusaruro.
Abari abacuruzi b’inyongeramusaruro n’imbuto mu karere ka Bugesera, bafite impungenge zo guhomba, kuko ubucuruzi bakoraga bwahawe inkeregutabara, bagifite ibicuruzwa.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kamunuza y’u Rwanda (CHUB), buranyomoza amakuru, avuga ko icyuma gipima imbere mu mubiri (CT Scanner) cy’ibi bitaro kitagikora.
Polisi y’igihugu itangaza ko yatangiye guta muri yombi abakekwaho urupfu rw’umuganga witwa Maniriho Christian, warashwe ubwo yavaga ku kazi.
Abarezi bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara, barasabwa gushyira mu bikorwa ibyo barahiriye, kugirango uburezi burusheho gutera imbere.
Abaturage b’amikoro make bo muri Gasabo barakangurirwa kwizigamira binyujijwe muri gahunda yiswe “Igiceri Program”, kuko abayitabiriye hari ibyo itangiye kubagezaho.
Mu ukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha, ikipe ya Mali yaraye inyagiye Benin kuri Stade du 26 Mars y’i Bamako
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko uburwayi bwibasira igihingwa cy’imyumbati bwatumye umusaruro wayo ugabanuka kandi yari ibafatiye runini.
Jimmy Mulisa utoza by’agateganyo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, atangaza ko kugwa miswi n’ikipe ya Ghana, babikesha kwikuramo igihunga.
Abahinzi babaye indashyikirwa mu karere ka Kamonyi, bahawe ibihembo n’akarere, kugirango bitere ishyaka n’abandi, bitabire gukora ubuhinzi bw’umwuga.
Ingoto ni igice cy’umubiri kigirwa n’abagabo, ariko kuba cyariswe Adam’s apple cyangwa Pomme d’Adam bishobora kugira aho bihurira n’ibyanditswe muri bibiliya.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, batoraguye umwana w’umukobwa w’amezi abiri ku nzira babura uwamubyaye akamuhata.
Kaminuza 12 zo mu Birwa bya Maurice, zizaza gukangurira abanyeshuri bo mu Rwanda kuzigana.
Mu karere ka Huye hagiye gushyirwaho abafasha mu by’ubuzima, bazafashiriza abarwaye indwara zitandura mu ngo zabo, guhera muri 2017.
Perezida Paul Kagame asanga kudaha agaciro igihe no kureberera amakosa ari imwe mu mpamvu zikomeje kudindiza umugabane w’Afurika mu iterambere.
Maniraho Christian wakoraga mu kigo nderabuzima cya Nyange cyo mu Karere ka Ngoma, yarashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yavaga ku kazi.
Abororera hafi y’umugezi w’Akagera mu murenge wa Matimba akarere ka Nyagatare, bavuga ko babangamiwe n’indwara y’Inkurikizi iterwa n’isazi ya Tsetse.
Direct Pay Online Group sosiyete yo muri Afurika y’Epfo yaciye agahigo bwa mbere muri Afurika ko guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge mu gutanga serivise zo kwishyura hifashsishijwe ikoranabuhanga.
Mu birori byiganjemo umuco gakondo wa Mali, igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri Handball kiri kubera muri Mali cyafunguuwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri y’imyuga mu Karere ka Gatsibo, batangaza ko bagihura n’ikibazo cy’amazi adahagije, bikabangamira amasomo yabo.
Uyobora isilamu mu Karere ka Huye yasabye imbabazi ku bw’abayisiramu bagenzi babo bagaragayeho ingengabitekerezo yo koreka imbaga mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abaturage bazatura mu mu mudugudu w’ikitegererezo, kuzatuzwa neza kandi heza kugira bashobore gushyigikira iki gikorwa.
Leta yatangaje ko ubucuruzi bwo mu mihanda i Kigali bwarangiye, nyuma yo kubakira amasoko hirya no hino abahacururizaga (abazunguzayi) bazajya bakoreramo.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu gikombe cy’abatarengeje imyaka 18 yongeye kunyagirwa na Egypt (Misiri) ibitego 56-12 muri Palais des Sports de Bamako
Abanyamategeko baturutse mu bigo bitandukanye bya leta bemeje ko gukemura ibibazo hatitabajwe inkiko bifasha inzego zitandukanye kwikemurira ibibazo.
Munyemana Alphonse wo mu Karere ka Ngoma yishe umwana we w’imyaka itatu umukuru aramucika, arangije yiyahuza imiti ntiyapfa.
Abaturage 318 bibumbiye mu makoperative akora isuku mu mihanda iri muri Rulindo batangaza ko bamaze amezi atanu badahembwa kandi bakora.
Umuryango urwanya ubukene n’akarengane "Action Aid’, uravuga ko abantu b’igitsina gore bavunishwa imirimo idahabwa agaciro mu rugo, bigatuma badatera imbere.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) iratangaza ko kugira ubumuga bitavuze kugira ubukene, kuko hari bamwe mu bafite ubumuga bibeshejeho neza.
Aborozi b’inka zitanga amata bibumbiye mu makoperative bavuga ko ubucuruzi bw’amata bukirimo akajagari, bigatuma amakusanyirizo yayo atagera ku ntego.
Abana bitabiriye igikorwa cyo kwita izina bavuga ko batahanye ishyaka ryo gutsinda, nyuma yo kubona bagenzi babo bashimwa ku mugaragaro.
Kuri uyu wa gatanu tariki 2 Nzeri 2016, mu Karere ka Musanze habereye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi 22.
Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball kiri kubera muri Mali, ikipe y’u Rwanda yanyagiwe na DR Congo ibitego 45-15 mu mukino wabimburiye iyindi
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Ruhango, baravuga ko gutinda kwishyurwa mu biraka bahabwa, bituma ingo zabo zisenyuka.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Kwita Izina Intare byaba indi Intambwe y’iterambere no gusigasira ibyahozeho n’ibiriho mu Rwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi 22, byabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 02 Nzeli 2016.
Bamwe mu borozi bamaze kumenya ko guha inka ibyatsi gusa bidahagije kugira ngo itange umukamo utubutse, ahubwo ko igomba kongererwaho ibiryo by’amatungo.
Urwego rushinzwe isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rwagiranye amasezerano n’Ikigo cy’Abongereza cyigisha icuruzwa ry’imari n’imigabane (CISI), kikazahugura abateza imbere ishoramari mu Rwanda.
Sergent Major Jean Baptiste Bisemakweli wari akuriye abarinda Col Hatangumuremyi Vedaste ushinzwe ubunyamabanga bw’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca yatashye mu Rwanda.
Abitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi ku nshuro ya 12, ku mugoroba ubanzirirza igikorwa nyirizina baraye bataramiwe Kinyarwanda.
Umunyamerikakazi Mary Ann McDonald ufotora ibijyanye n’ubukerarugendo, aracyafite amatsiko yo kwitabira Kwita izina nubwo amaze imyaka igera kuri 13 abizamo.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwita izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 12, hateguwe ibikorwa bitandukanye byo kubimburira uwo munsi mukuru.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko mu Rwanda ikoranabuhanga ryo kubika amata rikiri hasi bigatuma kuyacuruza hanze bigorana.