Amafoto utabonye y’ibirori byo gutora Miss Ruhango

Umutesi Aisha niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Ruhango nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye, tariki ya 30 Ukwakira 2016.

Nyampinga Umutesi (wicaye) n'ibisonga bye bimukikije n'abaterankunga
Nyampinga Umutesi (wicaye) n’ibisonga bye bimukikije n’abaterankunga

Nyampinga Umutesi yiga ibijyanye n’Amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG), mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Mu bihembo yahawe harimo ibihumbi 50RWf.

Avuga ko kuba yabaye Nyambinga agatsinda abandi bari bahangenye, yakabije inzozi ze kuko yabyifuje kuva kera.

Agira ati “Kuba mbaye Nyampinga ndabyishimiye cyane kuko kuva na cyera aho amarushanwa y’ubwiza yatangiriye, icyifuzo cyanjye cya mbere cyari ukuzegukana ikamba. Kuba mbigezeho ni ibintu binshimishije cyane.”

Akomeza avuga ko azagera ku bakobwa bangenzi be abashishikariza kwigirira icyizere, ahereye mu bigo by’amashuri byo mu Ruhango.

Nyampinga Umutesi yatangiye amarushanwa ahabwa amahirwe
Nyampinga Umutesi yatangiye amarushanwa ahabwa amahirwe
Nyampinga Umutesi (wo hagati) yiga amashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu
Nyampinga Umutesi (wo hagati) yiga amashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu

Nyampinga Mutesi avuga ko kanzi azarwanya icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, iterabwoba n’ubuhezanguni.

Kambayire Annonciata, umuyobozi wungirije w’akarere ka Ruhango, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bateguye irushanwa rya Nyampinga w’Akarere ka Ruhango mu rwego rwo guhuriza hamwe urubyiruko.

Akomeza avuga ko atari gahunda y’abanyeshuri gusa n’ubwo aribo bitabiriye cyane. Ni gahunda ngo y’abakobwa bose bafite kuva ku myaka 16 kugeza kuri 20.

Agira ati “Ni igikorwa twatekereje cyera ariko ntitwabasha guhita tugishyira mu bikorwa. Twagitekereje kugira ngo duhurize hamwe abanyeshuri baba barangije ibizami kugira ngo bahure bidagadure.

Ariko noneho biri no mu rwego rwo kugaragaza ko umwana w’umukobwa iyo yitwaye neza, iyo agize ubuhanga, bimugirira akamaro ariko bikanagirira akamaro n’urundi rubyiruko muri rusange.”

Kambayire avuga bafite gahunda yo kuzatora Nyampinga wa Ruhango mu batarengeje imyaka 45.

Abahatanira ikamba rya Nyampinga wa Ruhango babanje kwiyerekana
Abahatanira ikamba rya Nyampinga wa Ruhango babanje kwiyerekana

Rutayisire Yvonne, umwe mu bitabiriye ibyo birori avuga ko yanyuzwe yanyuzwe nabyo. Asanga ngo igikorwa cyo gutora Nyampinga mu Karere ka Ruhango bizatuma abana b’abakobwa barushaho kwigirira ikizere.

Gusa ariko avuga ko abatsinze bakomeza kwitwara neza bakirinda guta umuco ukwiye umunyarwandakazi.

Andi mafoto yaranze ibirori

Inzu mberabyombi yabereyemo ibirori byo gutora Nyampinga wa Ruhango yuzuye abitabiriye bamwe bahagarara mu muryango wayo
Inzu mberabyombi yabereyemo ibirori byo gutora Nyampinga wa Ruhango yuzuye abitabiriye bamwe bahagarara mu muryango wayo
Ibyo birori byari byitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ibyo birori byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Amafoto: Kalimba Alphonse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wow, ibi birori byari biryoshye pe kandi twishimiye imitegurire ndetse nimpano abana bafite ariko uwakoze inkuru ayikosore kiriya gikorwa ntago ari icyakarere ka ruhango ni ubufatatanye bwa akarere na Rwanda Youth Volunteers in Çomunnity Policing
ikindi miss ni igice cyimyidagaduro hanatanzwe ibiganiro
1.human trafficking
2.ubutagondwa n’ubuhezanguni
anyway congz kuri miss twifuza ko yazazamuka akajya no muri miss rwanda na miss supernatural, na za miss world.

DUSABIMANA yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka