Kuri uyu wa Kabiri ni bwo abasore b’Amavubi atarengeje imyaka 20 baza gutangira imyotozo y’iminsi ibiri igomba kubera ku kibuga gishyashya giherereye i Shyorongi, nyuma bakazasubira mu makipe yabo kwitegura Shampiona.

Urutonde rurambuye rw’abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nsanzurwanda Jimmy Djihad (Isonga Fc), Hategekimana Bonheur (Kiyovu Sports), Kwizera Janvier (Bugesera)
Abakina inyuma: Nsabimana Aimable (APR Fc), Ndikumana Patrick (Mukura VS), Niyonkuru Aman (Bugesera), Sibomana Arafati (Amagaju), Ahoyikuye Jean Paul (Kiyovu Sports), Mugisha Francois (Rayon Sports), Nshimiyimana Marc (APR Academy),
Abakina hagati: Ntwari Jacques (Bugesera), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Nkinzingabo Fiston (APR Fc), Muhire Kevin (Rayon Sports), Yamini Salum (SC Kiyovu), Ngabonziza Narcisse (Kiyovu Sports), Bakundukize Innocent (APR Academy), Ahishakiye Nabir (Scandinavia),
Ba rutahizamu: Itangishaka Blaise (APR), Niyibizi Vedaste (Sunrise), Nshuti Innocent (APR fc), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Police Fc), Kwizera Tresor (Mukura VS), Usabimana Olivier (Marines Fc).

U Rwanda rwatumiwe mu yandi marushanwa azabera muri Maroc, kuva taliki 09/11 kugera 13/11/2016, nyuma bakazerekeza muri Afurika y’Epfo mu marushanwa ya COSAFa, aho u Rwanda ruri mu itsinda rya kane (D), hamwe na Mozambique n’ibirwa bya Comores, mu mikino iteganyijwe gukinwa mu mataliki ya 07-16/12/2016.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|