Kutitabira umuganda w’abahanzi ngo ni igihombo mu bindi (Amafoto)
Bamwe mu bahanzi batabashije kwitabira umuganda udasanzwe w’abahanzi wabereye i Nyanza, batangaza ko kuba batarawitabiriye bahombye byinshi.

Tariki ya 26 Ukwakira 2016 nibwo abahanzi batandukanye bagera ku 162 bakoreye umuganda mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.
Uwo muganda wari ugamije kubakira uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, gusura urwibutso rwa Jenoside no kuganiriza abatuye uwo murenge ibijyanye na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuraperi Jay Polly avuga ko kuba ataritabiriye umuganda yahombye kuko atabashije gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.
Ikindi kandi ngo usibye kuba yari gusaba n’abandi, yari kuba ari n’amahirwe yo guhura n’abafana be b’i Nyanza.
“Kiriya gikorwa ni cyiza kabisa kubabashije kucyitabira, nanjye nari nifuje kuba nakwitabira ariko bazagikomeze n’ubutaha natwe tuzaba duhari.”
Akomeza avuga ko kuba ataragiyeyeo byatewe n’impamvu yari afite zijyanye n’akazi.

Young Grace we ngo yari yaramaze gufata gahunda yo kwitabira uwo muganda ariko ngo uburwayi ntibwamwemereye. Ahamya ko hari ibyo yahombye.
Agira ati “Narahombye kuba ntaratanze umusanzu nka Young Grace muri icyo gikorwa, mpomba no kuba hari abafana banjye bari banyiteguye batambonye.”

Oda Paccy ntiyabashije kwitabira umuganda w’abahanzi kuko yari arwaje umwana we. Ahamya ko ariko yahombye cyane kuba atarabashije gutanga umusanzu we nk’umunyarwanda. Ariko ngo niwongera kuba azawitabira.
Mu bahanzi b’abaririmbyi bakorera muri Kina Music nta n’umwe wabashije kwitabira umuhanda w’abahanzi.
Umujyanama wabo, Ishimwe Clement avuga ko batabonetse kubera gahunda z’akazi bari barimo ariko ngo ubugaha bazitabira.

Abahanzi bitabiriye uwo muganda bagaragaje ko babyishimiye banatanga icyifuzo ko bishobotse wajya uba buri kwezi.
Intore Tuyisenge uhagarariye, urugaga rw’abahanzi mu Rwanda yemeje ko icyifuzo cy’aba bahanzi kizashyirwa mu bikorwa.
Agira ati “Ni gahunda twatangiye, twagiraga ngo turebe ubwitabire n’uko abahanzi babyakira ariko ni gahunda izakomeza.”

Bamwe mu bahanzi b’abaririmbyi bitabiriye uwo muganda harimo Riderman, Senderi, Tonzi, Bruce Melody, Ama-G The Black, Active, Safi (Urban Boys), Theo Bosebabireba, Umutare Gaby, Mico The Best n’abandi.


Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo kabisa ni bakomereze aho
nukuri ibi bintu ni byiza kuko byatuma baturage twese dukunda umuganda nkuko bisanzwe ko abahanzi aba ari abantu baba bapinze ibikorwa bya leta
yewe turabashimye kandi nabandi bose barebereho mubyiciro byose bitandukanye umuganda bivuga kandi bisobanura kwiyubakira icyatubyaye
yewe turabashimye kandi nabandi bose barebereho mubyiciro byose bitandukanye umuganda bivuga kandi bisobanura kwiyubakira icyatubyaye
Murakabyara fire igikorwa hihesha iishema nguwovumutu govurambye mwabanyarwanda MWe mwungutse amazina yanyu nagaciro kibyi mwakoze bizaguma mumitwa yacu ngikyo igikorwa bandebereho kiturange twese imana I ampere umugisha
Kuki abo bastars baza kubaka bambaye imyenda ihabanye n’imirimooooooo?