Amazu bubakiwe na “Unity Club” azabaha amasaziro meza
Ababyeyi 16 bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mazu bubakiwe n’umuryango “Unity Club”, bahamya ko bahawe amasaziro meza.

Aba babyeyi batuye mu Mudugudu wa Taba, i Bukomeye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye. Baba mu mazu abiri aho babiri babana mu cyumba kimwe. Buri nzu yuzuye itwaye miliyoni 45RWf.
Bavuga ko n’ubwo agahinda ko kwicirwa abana n’ababo katashize, kuri ubu batakihebye kuko batakibana. N’ubuzima babamo ubu ngo ntibukiri ingume nka mbere y’uko batuzwa hamwe; Patricie Nirere abivuga.
Agira ati “Nari nasigaye iheruheru, meze nabi ntagira umpa agakoma ntagira uncanira, ngize Imana niyizira hano. Ubu meze neza. Turarya, turanywa, tubona agasabune tugakaraba. Nta kibazo dufite rwose.”

Mugenzi we witwa Ignaciene Niyotwagira agira ati “Badufashe neza, turabona amafunguro n’agakoma, n’urwaye bagahita bamujyana kwa muganga.”
Donatilla Mukagakumba we avuga ko kwegerana n’abandi byamukuye mu bwigunge, kuko asigaye abona abo baganira.
Agira ati “Umutima wanjye wahoragamo ubwoba. Ubu naratuje.”
Ahatuye abo babyeyi, Unity Club yatangiye kuhubaka indi nzu nini izakira inshike 100. Izuzura itwaye miliyoni 400RWf.

Monique Nsanzabaganwa, umuyobozi wungirije muri Unity Club avuga ko iyo nzu nayo itazatinda kuzura.
Agira ati “Turashaka kugira ngo abana bazajye baza baganirize ababyeyi, ababyeyi babahe igikoma, babacire imigani, babateteshe.”

“Unity Club” ni umuryango uhuriwemo n’abagore bahoze muri guverinoma n’abayirimo ubu n’abafasha b’abagabo bari muri guverinoma.
Intego yabo ni ugufasha Leta mu gusubiza ibibazo biri mu muryango nyarwanda, byakomotse ku gukomereka k’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uretse amazu kubakira inshike, “Unity Club” ngo izakomeza gufasha ubuyobozi bw’Akarere ka Huye mu gutuma uyu mudugudu wa Taba uba uw’icyitegererezo.
Hazashyirwamo n’ibindi bikorwa by’itarambere birimo amashuri,aho bidagadurira n’imyuga.
Uretse ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside, umudugudu wa Taba utuyemo n’abandi batishoboye bubakiwe n’Akarere ndetse n’abubakiwe n’ikigega cyita ku barokotse Jenoside (FARG).
Ohereza igitekerezo
|