Miss Aurore na Kalimpinya barakangurira abagore gutinyuka umukino wo gusiganwa mu modoka
Mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo habereye Isiganwa ry’Imodoka rya Nyirangarama Rally 2025, ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatatu. Ni isiganwa ryagaragayemo Miss Aurore Kayibanda wari wungirije Gakwaya Eric mu gutwara (co-driver), umuhanzi Semana Ish Kevin wari wungirije Hakizimana Jacques ndetse na Miss Kalimpinya Queen wari wungirijwe na Ngabo Olivier.

Iri siganwa ryitabiriwe n’imodoka icyenda mu gihe hari hiyandikishije 10, izitabiriye zikaba ari umunani z’abashoferi bo mu Rwanda n’imwe y’umunyamahanga.
Queen Kalimpinya agereranyije iri siganwa n’andi yitabiriye, avuga ko iri riba ari rito kuko rikorwa umunsi umwe mu gihe andi amara iminsi itatu, ariko kandi rikaba ritoroshye kubera imisozi ihanamye cyane, ku buryo ukoze ikosa rito wagwa mu manga. Ni mu gihe ahandi bakunze gukorera mu Burasirazuba ho haba hari imirambi.
Kalimpinya akangurira abandi bakobwa gutinyuka bakitabira bene aya marushanwa yakunze gufatwa nk’ay’abagabo, kuko abagore n’abakobwa na bo bashoboye.


Yagize ati “Ni ibintu byiza ko abari n’abategarugori dutinyuka, tukitabira imikino iyo ari yo yose n’iyo yaba izwiho ko ikinwa n’abagabo, cyane ko dufite Igihugu cyiza kidushyigikiye mu nzego zose.”
Miss Kalimpinya asaba abafite ubushobozi kubatera inkunga y’ibikoresho kuko nk’imodoka bakoresha usanga zishaje, zidafite imbaraga zihagije. Ati ”Ababyumva mwaturebera ubufasha ku buryo twabona imodoka zigezweho ku buryo tubasha gusiganwa tukajya guhiganwa no mu mahanga kandi turbizi neza ko twatsinda.”

Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012 na we yitabiriye bwa mbere irushanwa ryo gusiganwa mu modoka, yungirije umushoferi mukuru Gakwaya Eric. Miss Aurore Kayibanda, amara impungenge abatinya uyu mukino kubera gutinya impanuka, kuko ari nk’indi mikino yose, kandi ibamo ibyiza n’ibibi. Ati “Mu mikino yose impanuka ntaho zitaba. Muri Basketball wakina ukavunika, no muri Football hose habamo impanuka. Rero buri wese, yaba umukobwa cyangwa umugore wumva akunda uyu mukino ntagire ubwoba ntabwo bikanganye ahubwo ni umukino utanga ibyishimo.”

Clarisse Umugwaneza uri mu bakurikiraniye hafi imigendekere y’iri siganwa rya Rally Nyirangarama 2025, yagize ati “Iri rushanwa ryaduhaye ibyishimo, abaturage bishimye, byose byagenze neza. Mwabonye kandi ko abakobwa n’abadamu baryitabiriye, bigaragaza ko muri iki gihe ntawe ukwiye kwibaza ku bushobozi bwacu, natwe turashoboye.”
Rutabingwa Fernand, Umuyobozi w’isiganwa ry’imodoka rya Rally Nyirangarama 2025, avuga ko muri rusange isiganwa ryagenze neza kuko nta mpanuka yabayeho, izavuyemo bikaba byatewe n’ibibazo bya tekinike.
Avuga ko ari isiganwa rifitiye akamaro aka gace kuko ari ryo ryonyine ribera mu Majyaruguru mu rwego rwo kwegera abaturage no kubereka ibyiza by’isiganwa ry’imodoka.
Naho kuba rikorerwa mu bice birimo imisozi ngo nta mpungenge biteye kuko imodoka ziba zarakorewe kugenda mu mihanda mibi no mu misozi, bikabafasha kuzitwara neza mu marushanwa bitabira.
Ababaye aba mbere ni Davite Giancarlo wari ufashijwe na Davite Matteo, bakaba ari na bo banyamahanga bitabiriye iri rushanwa.

Ku mwanya wa kabiri haje Kanangire Christian na Mujiji Kevin, Miss Kalimpinya Queen ahembwa nk’uwitwaye neza mu bari n’abategarugori.
Iri siganwa ry’imodoka rya Rally Nyirangarama ritegurwa n’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wo gusiganwa mu modoka (Rwanda Automobile Club - RAC), ku bufatanye n’umushoramari Sina Gerard ufite Enterprise Urwibutso.








Reba uko abasiganwa barushanyijwe (abari mu ibara ry’umutuku ni abatarangije irushanwa)

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|