Kwesa imihigo bisaba gukora ibihanitse – Guverineri Munyantwari

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko kuba uwa mbere mu mihigo bisaba gukora cyane, hagakorwa ibihanitse ibyoroshye bikajya ku ruhande.

Guverineri Munyantwari nawe yijeje ubufasha ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi
Guverineri Munyantwari nawe yijeje ubufasha ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi

Guverineri Munyantwari Alphonse yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Karere ka Karongi, mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi ku Ukwakira 2016.

Yabitanganye nyuma yuko umuyobozi w’akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois yasabaga ubufasha Guverineri Munyantwari kugira ngo ako karere kazaze ku mwanya wa mbere mu mihigo.

Agira ati “Nyakubahwa Guverineri turabizi ko ufite ubwo butwari kuko uturere tw’Amajyepfo tutahwemye kuza imbere mu gihe Iburengerazuba twabaga turi inyuma.

None nagira ngo mbisabire mudufashe Karongi yongere kugaragara imbere nk’uko byahoze.”

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi yisabiye ubufasha Guverineri Munyantwari ngo akarere ke kabashe kwesa imihigo
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yisabiye ubufasha Guverineri Munyantwari ngo akarere ke kabashe kwesa imihigo

Guverineri yijeje uyu muyobozi ubufatanye ariko amubwira ko kuza imbere mu migiho bitoroshye kuko bisaba gutimo ibikomeye, ibyoroshye bikajya ku ruhande.

Agira ati “Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere tuzafatanya! Niba dufite guhitamo ari ugukora ibihanitse cyangwa ibyoroshye, kuki umuntu yahitamo ibyoroshye? Niba hari imyanya kuki umuntu yahitamo iy’inyuma kandi iy’imbere ihari? Ntugire umususu turi kumwe.”

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi yisabiye ubufasha Guverineri Munyantwari ngo akarere ke kabashe kwesa imihigo
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yisabiye ubufasha Guverineri Munyantwari ngo akarere ke kabashe kwesa imihigo

Abaturage b’Akarere ka Karongi bavuga ko bishimye nyuma yo kumva ko Guverineri Munyantwari ariwe ugiye kuyobora intara yabo; nk’uko Munganyinka Alphonse abivuga.

Agira ati “Tucyumva inkuru y’uko baduhaye Munyantwari byaradushimishije, kuko turabizi twese uburyo Intara y’Amajyepfo yagiye ikunda kuza imbere, tukumva ko n’iyacu azahindura ibintu tukaza imbere.”

Mugenzi we witwa Uwamariya Josephine agira ati “Uyu muguverineri twajyaga tumwumva tukumva ko Uturere two mu Ntara ye tuza imbere y’utundi, natwe azadufasha guhiga abandi turabyizeye.”

Mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016, Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa 25 mu turere 30 tugize igihugu. Mu gihe mu mwaka wa 2014-2016 ho kari kaje ku mwanya wa 29.

Uturere tune muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, mu mihigo ya 2015-2016 twaje inyuma y’umwanya wa 20.

Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wa 21, aka Nyabihu ku wa 23, aka Karongi ku wa 25 n’aka Rutsiro ku mwanya wa 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Arakaza neza iwacu kumazi gusa nibubake stade kko Karongi niyo yonyine murwanda irinyuma mumyidagaduro ntakibuga cyimikino nakimwe kiri mumugi cyaba ikintoki cg foot imihanda yo muma Carrie ntikoze nibindi ntarondora ubwo imihigo tuzayesa dute?mushyiremo agatege nahubundi wapi daaa.

ema yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

kubaka izina sumukino kandi ibikorwa biruta amagambo pe.munyantwari is role model!

nkubito frank yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

erega ahari ubushyake byose birashoboka nidufatanya twese ntakizatuma tutesa imihigo ntakumva ko Munyentwari ariwe bireba wenyine.abishyize hamwe ntkibananira

kagabo innocent yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka