Abadepite bahawe izindi nshingano n’umwe witabye Imana basimbujwe
Yanditswe na
KT Editorial
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje amazina y’abadepite batatu bashya basimbuye babiri bahawe izindi nshingano n’umwe witabye Imana mu minsi ishize.

Ingoro y’inteko ishingamategeko y’u Rwanda
Mu itangazo NEC yashyize ahagaragara tariki 27 Ukwakira 2016, ryerekana ko abo badepite bashya ari Kalinijabo Barthelemy, Mukama Elisabeth na Bitungurame Diogène.
Abo badepite basimbuye Nyirasafari Espérence wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) na Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Muri abo badepite kandi harimo uwasimbuye nyakiwgendera Nywandwi Joseph Désiré witwabye Imana azize uburwayi ku tariki ya 14 Ukwakira 2016.

Itangazo Komisiyo y’amatora mu Rwanda yashyize ahagaragara
Ohereza igitekerezo
|