Uwase Annick niwe Nyampinga wa IPRC Kigali TSS (Amafoto)
Uwase Annick yegukanye ikamba rya Nyampinga w’ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya IPRC Kigali TSS riherereye mu mujyi wa Kigali.

Nyampinga Annick yambitswe iryo kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa 10 bari bahanganye mu muhango wabereye ku nshuro ya mbere kuri iryo shuri ku wa gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2016.
Nyampinga Annick avuga ko yatunguwe no kuba ari we wegukanye iryo kamba kuko umwe mu bo bari bahanganye witwa Bella yari amufitiye ubwoba.
Agira ati “Byantunguye cyane, niga mu mwaka wa gatanu ntabwo nari mbyiteguye, Bella yari ashyigikiwe cyane yari anteye ubwoba ariko mbashije kumutsinda. Ni ibintu bikomeye cyane kuri njyewe.”
Yakomeje avuga ko kuri we ari ishema ahesheje ikigo cye kandi ko ibikorwa nk’ibi byerekana ko n’abakobwa bashoboye, atari ubwiza gusa.

Mbere yo gutangaza uwegukanye ikamba rya nyambinga, abahatanaga babanje kwiyerekena mu myambaro itandukanye irimo n’iya Kinyarwanda.
Buri wese kandi yagendaga aserukana igikoresho yahisemo mu byamufasha kugera ku bumenyi ngiro.

Nyuma yo kwiyerekana, hakurikiyeho guhatwa ibibazo n’akanama nkemurampaka mu rwego rwo guhuza ubwiza n’ubumenyi bwo mu mutwe.


Umuhanzikazi Tonzi, umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka yishimiye iki gikorwa ahamya ko ibintu nk’ibyo bituma abana batinyuka.
Agira ati “Byari byiza! Ni initiative (igitekerezo) nziza y’abanyeshuri, bituma abana bitinyuka, wabonaga kandi ko bagize umwanya wo kwitegura, kandi ni byiza byatumye ubona ko impano zabo zigaragara.
Ni ibintu byiza mu rubyiruko, urabona ko abakobwa bashoboye. Byari byiza cyane kandi byagenze neza cyane.”


Ibi birori kandi byitabiriwe na Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss High School 2016) Ingabire Kenny n’abahanzi nka Ama-G The Black, Mr Gloire n’abandi.
Andi mafoto
Abahatanira ikamba rya Nyampinga wa IPRC Kigali TSS babanje kwiyerekana mu buryo butandukanye.





Ibyo birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye










Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababana bafite ahazaza heza peeeee!