Babitangarije mu nteko rusange zabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho bari bagamije kwegeranya ibyifuzo bifuza ko umukandida wabo yazagenderaho, natsinda amatora ya Perezida wa Repubulika muri 2017.
Aba banyamuryango ndetse n’abanyarwanda muri rusange, basabye Perezida Kagame ko yazongera kuyobora u Rwanda muri manda ya 2017-2024
Nyuma yo kwemeza ko itegekonshinga ritamwemereraga kongera kwiyamamaza rihindurwa biciye muri referandumu, yebemereye ko nibamugirira icyizere azongera akabayobora.
Mu Karere ka Kicukiro bateguye ibyifuzo 26, bifuza ko Umukandida wabo yazagenderaho mu myaka irindwi izakurikira 2017.
Ibi byifuzo bigamije kuzafasha abaturage kwigira bagacika ku muco wo gusabiriza, nk’uko Paul Jules Ndamage wahoze uyobora aka Karere abivuga.
Yagize ati” Muri iyi myaka irindwi izakurikira 2017, hagomba kubaho gahunda yo kugabanya abasaba ubufasha byibura ku kigero cya 50% kuzamura”.
Banavuze ku kibazo cy’ubuhinzi budatanga umusaruro wifuzwa, bemeza ko guhera muri 2017, hagomba gushakwa abahanga bashoboye kuhiririra imyaka hadategerejwe ko imvura igwa, kandi ubutaka buhingwaho bukarushaho kongerwa aho kugabanywa.
Abanyamurwango ba RPF bo mu Karere ka Bugesera mu byifuzo batanga, bavuka ko mu rwego rwo kwihutisha serivise abaturage basaba, mu myaka irindwi iri imbere urwego rw’akagari rukwiye kongererwa imbaraga.
Nsanzumihire Emmanuel uyobora umuryango wa FPR mu Bugesera, avuga ko kongerera Akagari ubushobozi, bizihutisha itangwa rya serivise ku baturage.
Ati “Akagari nk’ishingiro ry’imiyoborere, kabashije kugira ingufu byakorohera abaturage, kuko ibibazo byose byakemukira ku kagari bitabasabye gukora ingendo ndende bajya ku murenge no ku karere”.
Abo mu Karere ka Nyagatare bashima cyane ibyo Umuryango wa RPF wagejeje ku Banyarwanda, bakifuza ko mu myaka iri imbere babona imihanda ya kaburimo, ndetse bagafashwa Kubona ibikoresho byabafasha guhinga bifashishije ikoranabuhanga.
Niyonsenga Isaie uyobora uyu muryango mu Murenge wa Rukomo avuga ko mu Karere ka Nyagatare, bifuza umuhanda wa kaburimbo uva mu Mujyi wa Nyagatare ukanyura Rukomo kugera Cyabayaga, aho uzahurira n’undi uzahuza Akarere ka Nyagatare n’aka Gucumbi.
Avuga kandi ko mu myaka irindwi iri imbere bifuza ko muri aka karere bazaba bahinga bifashishije ikoranabuhanga, bagahinga badategereje imvura kuko byaaragaye ko ishobora kubatenguha.
Anongeraho ko bazavugurura agace gakorerwamo ubucuruzi ko muri uwo Murenge, bakanavugurura Ikigo Nderabuzima cya Rukomo kigashyirwamo ibikoresho bigezweho.
Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, rwiyemeje gushyira imbaraga mu kwihangira imirimo mu rwego rwo guharanira ejo hazaza hazira ubukene n’ubushomeri.
Kimwe muri ibi byifuzo uru rubyiruko rwagaragaje mu myaka irindwi iri imbere, ni ukongererwa ubumenyi buzabafasha guhanga umurimo nk’uko byemejwe n’umwe muri rwo Tuyishime Jean Bosco ukomoka mu Karere ka Rubavu.
Ati:”Twiyemeje gushyira ingufu mu kwihangira imirimo, tugasezerera ubukene n’ubushomeri. Kandi igishoro cyambere ni imbaraga, iyo umuntu nk’urubyiruko azifite akaba atekereza aba yujuje ibisabwa ngo akore kandi atere imbere.”
Abanyamuryango ba RPF bo mu Karere ka Huye bo, bifuza ko imijyi ya kabiri kuri Kigali yatunganywa hitawe ku myihariko ihaboneka.
Umwe muri bo atanga icyifuzo cy’uko Umujyi wa Huye mu myaka iri mbere, wazaba Umujyi ufite umwihariko mu burezi, umuco n’ubukerarugendo, ndetse n’ icyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda kikaba ari ho kibarizwa.
Ikindi batangaje muri aka karere ni uko bifuza kuzavugurura inzego zitandukanye zirimo, ubutabera, kuzamura uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ndetse no mu kunoza ireme ry’uburezi.
Ibi bitekerezo bikusanyirizwa mu turere, bizahurizwa hamwe ku buyobozi bw’Umuryango wa RPF ku rwego rw’igihugu, bishyirwe mu igenamigambi ry’Umukandida wayo muri manda ya 2017-2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|