Gucurangira mu masoko ngo niyo mahitamo Senderi asigaranye
Umuhanzi Senderi International Hit avuga ko yahisemo kuririmbira mu masoko nyuma yo kubona ko indirimbo ze zitagicurangwa ku maradio.

Iki cyemezo kandi ngo yagifashe nyuma yo kubona ko ubushobozi bw’amafaranga bumaze kugabanuka kuburyo atabasha no gukoresha ibitaramo kugira ngo abakunzi be bakomeze kumva ibihangano bye.
Ngo icyo yabonye gisigaye ni ukwisunga amasoko akaririmbirayo, bigatuma abamukunda bakomeza kumva ibihangano bye.
Agira ati “Indirimbo zanjye ntizikinwa ku maradiyo ni yo mpamvu nisangiye abafana banjye aho bateraniye mu masoko.
Nkeka ko impamvu ari uko nari narabamenyereje indirimbo nibura eshanu mu kwezi ariko abafana banjye barakennye, bamwe mu banyamakuru ni bashya wenda ntibanyiyumvamo.”
Kuri ubu Senderi amaze kuririmbira mu isoko rya Nyaruguru muri Nyaruguru na Kiyumba mu Karere ka Muhanga
Arateganya kuzagera no mu yandi masoko ahuza abantu benshi akabaha inganzo ye yemeza ko ikundwa na benshi.
Senderi avuga ko kubera ubushobozi buke atega imodoka mu gitondo yagera mu isoko akareba umuntu ufite ibyuma bicuranga umuziki (imizindaro) akamusaba kuririmbira abari mu isoko
Ibyo nta mafaranga menshi bimusaba kandi ngo bigatuma abakunzi be bakomeza kumva ibihangano bye.
Ati “Nta mafaranga binsaba kuko mbimutirira ubuntu bityo abafana banjye bagakomeza kumva indirimbo zanjye batacyumva zikinwa nkaberaka ko ngihari.”
Senderi avuga ko akomeje kugerageza gukora cyane nka mbere. Nubwo ngo ari mu bihe bibi by’ubukene ngo afite icyizere ko bizageraho bikongera bikaba byiza.
Ohereza igitekerezo
|
ndumva muzika atari iyawe ihangane rero kuko akaje karemerwa.
ahubwo warayobewe ugomba kureka music ukereza kwivuko ukajya kusuka kuko ntakundi kuzamuka utegereje wayobowe nabafana none dore aho bikugejeje wajyaga kuri stage ntube nkumuhanzi ahubwo ukaba nkumufanaaaajhhh
intare yicyaro ihangane sha hit we ubuzima ni gatebe gatoki bizaza abandi bazimye
NAGEZE IBURAYI NZANYWE NUMUGORE NAWE SHAKA UKO WIGENZA MWANA WOWE UFITE NAHO UHERA NGE NAVUYE KURE CYANE ARIKO UBU NDIHO NEZA KABISA.
INGARUKA ZIBIHE.
agiye kuba sagihobe??? waba uri gusaza nabi peee umuntu wagize success wagombye kuba wariteganyirije uko bizagenda mugihe uzaba utagifite market.