Mu mafoto: Umunsi wa Gatatu muri Shampiona y’umupira w’amaguru
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Guhera ku wa Gatanu taliki 28 Ukwakira 2016, Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje isiga Sunrise iyoboye urutonde rw’agateganyo
Umukino wabimburiye indi yose, ni umukino wahuje APR Fc yari yakiriye ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye, ni umukino waje kurangira APR Fc, itsinze uyu mukino ku bitego 3-1, ibitego byose byagiyemo mu gice cya kabiri cy’umukino.
Amafoto kuri uyu mukino
APR Fc yabanje mu kibuga
Ikipe ya Mukura yabanje mu kibuga
Umutoza Okoko ntiyahiriwe n’uyu mukino
Wari umukino unogeye ijisho, Mukura yari yatangiye isatira cyane APR
Emmanuel Imanishimwe wahoze akinira Rayon Sports
Abafana ba APR Fc bari baje ari benshi
Abafana ba Mukura nabo bari benshi
Bati FUN Club, aba ni abafana ba Mukura baba i Kigali
APR Fc yishimira intsinzi yakuye kuri Mukura
Usibye uyu mukino kandi, umukino wari utegerejwe na benshi, ni umukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports, amakipe amaze iminsi agaragaza ko asigaye muri Shampiona y’u Rwanda, uyu mukino waje kurangira Rayon Sports iwutsinze 2-0, gusa uza kurangwa n’amahane menshi ku mpande zombi.
Amafoto kuri uyu mukino
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana nyuma y’umukino
Djabel wa Rayon Sports...
Manishimwe Djabel witwaye neza muri uyu mukino, ari imbere na Mousaa Camara wari wagoye ab’inyuma ba AS Kigali
Uyu mukino waranzwe n’ubushyamirane cyane, by’umwihariko mu minota ya nyuma y’umukino
Mu yandi mafoto, Kigali Today yanakurikiranye umukino w’amakipe aturiye akarere k’ibirunda, aho Etincelles kuri Stade umuganda yari yakiriye ikipe ya Musanze, maze umukino urangira Musanze itsinze Etincelles igitego 1-0, igitego cyatsinzwe ku munota wa 78 na Peter Otema waje no gukomereka mu mutwe ahita ajyanwa kwa muganga n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance).
Amafoto kuri uyu mukino
Kuri Stade Umuganda, bitegura kwakira abashyitsi
Mbere y’umukino, Etincelles na Musanze zisohoka mu rwambariro
Kambale Salita Gentil (wambaye umweru), na Peter Otema (wambaye umukara), aba bombi bahoze bakinira rayon Sports ni bo bari aba kapiteni b’amakipe yombi
ibi nibyiza bituma umuntu abasha kureba uko byari bimeze kubibuga bitandukanye.
Rayon Sport tuyirinyuma Niko meze itsinde!