Lt Gen Innocent Kabandana yitabye Imana azize uburwayi

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rwa Lt Gen Innocent Kabandana, witabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 07 Nzeri 2025 azize uburwayi. Yaguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe aho yivurizaga. RDF yihanganishije umuryango we, iwizeza kuwuba hafi muri ibi bihe bikomeye.

Gen. Kabandana yakoze imirimo myinshi muri RDF, harimo no kuyobora abasirikare bagiye gutabara igihugu cya Mozambique mu ntambara imazemo igihe ihanganye n’imitwe y’iterabwo mu ntara ya Cabo Delgado.

Nyakwigendera Kabandana yarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda kuva rugitangira mu 1990, yazamuwe ku ipeti rya Lt. Gen muri Nzeli 2022.

Yigeze no kuba umuyobozi w’Ingabo zizwiho umwihariko wo kugira ubuhanga n’ubunyamwuga buhambaye, Special Force.

Yabaye kandi n’umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yabaye n’umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rya Gisirikare rya Gako, ndetse aba n’umuyobozi wungirije mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Yabaye umuyobozi ushinzwe ibikoresho muri RDF, aba n’umuyobozi muri Rwanda Peace Academy.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka