Nyuma y’igihe ashakishwa yafatanwe ibihumbi 141RWf by’amiganano
Umugabo, uri mu kigero cy’imyaka 30, yafatiwe mu murenge wa Rilima muri Bugesera nyuma yo gukekwaho ko akwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel avuga ko uwo mugabo yafashwe nyuma y’igihe kitari gito ashakishwa na Polisi.
Agira ati “Yafashwe afite amafaranga y’amahimbano ibihumbi 141(RWf), bikekwa ko yararimo kuyakwirakwiza mu baturage.”
IP Kayigi avuga ko ku itariki ya 26 Ukwakira 2016, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yafashe abagore batatu, bagura ibintu bitandukanye bakoresheje amafaranga y’amiganano.
Umwe muri bo yafashwe agura ibicuruzwa mu iduka, na ho undi yafatiwe mu kabari agura inzoga maze bavuga ko ari we (uwo mugabo) wayabahaye.
Agira ati “Kuva icyo gihe yatangiye kugenda yihishahisha kuko yamenye ko ashakishwa na Polisi. Ariko ku munota wa nyuma tukaba twamufashe, ubu akaba afungiye kuri poste ya polisi y’umurenge wa Rilima.”
Akomeza ashimira abaturage kuko aribo bagize uruhare mu itabwa muri yombi ry’uwo mugabo.
Uwo mugabo naramuka ahamwe n’icyo cyaha azahanishwa ingingo ya 603 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ihana umuntu wese ukwirakwiza amafaranga y’amiganano.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti by’amiganano, akanayakwiza mu bandi nubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
None ko amafaranga yabaye make mubareke bayongere doreko yanabuze
Uwo mugabo ntazina agira?
NAHANWE UWO MWANZI W’ I GIHUGU UTANGA AMAFARANGA YIMPIMBANO.