Abahiga bashingiye ku byifuzo by’abaturage akarere kaba aka mbere
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko abategura imihigo bagiye bashingira ku byifuzo byabo, Akarere kahora ku mwanya wa mbere.

Aba baturage babivuga bashingiye ku buryo Akarere kabo kagenda gasubira inyuma mu kwesa imihigo.
Mu mihigo ya 2013-2014 kari kabaye aka kabiri, muri 2015-2016 kaba aka 13 mu kwesa imihigo.
Niyonsenga utuye mu kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda, ahamya ko kugirango umuturage yibone cyane mu mihigo, bikwiye ko abayihiga bahera ku byifuzo bye.
Agira ati “Ibiterezo by’abaturage bikwiye gukusanywa uhereye hasi bigashyirwa hamwe, bagatoranyamo iby’ingenzi bikazamuka bikagera ku karere, akaba aribyo bishyirwa mu mihigo isinyirwa imbere y’umukuru w’igihugu”.
Niyonsenga ahamya ko iyo abaturage bagize uruhare mu kugena ibibakorerwa, bashyiramo imbaraga kugirango byanze bikunze bigerweho.
Abaturage b’aka karere bakomeza bahamya ko nubwo akarere kagenda gasubira inyuma mu kwesa imihigo, hari ibikorwa bigaragara biba byarakozwe kubera imihigo.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete ureberera aka Karere, asaba abaturage gusenyera umugozi umwe mu kwesa imihigo, kugirango akarere kazaze ku mwanya wa mbere.
Aragira ati “Tugomba gushaka uburyo tujya inama twese ntitugire uwo duharira kwesa imihigo, kuko twese dufite inshingano zo guteza imbere akarere kacu”.
Ambasaderi Gatete avuga ko Akarere ka Kamonyi n’ubwo kasubiye inyuma katari ku mwanya mubi, akavuga ko gusenyera umugozi umwe bizatuma kajya ku mwanya wa mbere.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|