“Unity Club” yishimira ibyagezweho nyuma y’imyaka 20 ibayeho
"Unity Club" Intwararumuri itangaza ko yishimira ibyagezweho kubera umusanzu yatanze mu gufasha Abanyarwanda kongera kubana neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byavugiwe mu kiganiro uyu muryango wagiranye n’itangazamakuru, tariki ya 01 Ugushyingo 2016.
Umuryango Unity Club ni umuryango uhuriwemo n’abagore bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu n’abazihozemo n’abafasha b’abari muri izo nzego. Uzizihiza imyaka 20 umaze ushinzwe tariki ya 04 Ugushyingo 2016.
Monique Nsanzabaganwa, Umuyobozi wungirije w’uyu muryango avuga ko wagiyeho kuko hari ikibazo gikomeye mu mibanire y’Abanyarwanda kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Agira ati “Intego abanyamuryango bihaye ubwo bashingaga iri huriro, yari iyo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bihereyeho bo ubwabo.
Kandi banafashe Leta muri gahunda yari ifite yo kwimakaza amahoro n’ubu igikomeje, kuko icyo gihe abantu bari bafite ibikomere byinshi.”

Akomeza avuga ko mbere yo kwizihiza iyi sabukuru, abanyamuryango ba “Unity Club” bazabanza kwicara bakareba uko bitwaye mu myaka 20 ishize, banihe icyerekezo cy’iyindi myaka 20 iri imbere.
Oda Gasinzigwa, visi Perezidante wa kabiri wa “Unity Club”, avuga ko uyu muryango utandukanye n’indi yigenga bitewe n’intumbero yawo.
Agira ati “Unity Club ikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, ariko itandukanirizo n’indi miryango ni uko ishingiye ku guhindura imyumvire y’abantu mu nzira igana ubumwe n’ubwiyunge nubwo hari gahunda za Leta zibishinzwe.”
Umwe mu banyamuryango ba Unity Club, Angelina Muganza agaruka kuri kimwe mu byamukoze ku mutima mu myaka 20 ishize.
Agira ati “Ihuriro ryacu ritangira ryari rihuje abagore bafite ibibazo bitandukanye, harimo abiciwe imiryango, abari bafite abagabo bakoze Jenoside n’abari batashye mu gihugu bahejwemo imyaka myinshi.
Kubona aba bose barabashije kwishyira hamwe, ni intambwe ikomeye inatuma tugera ku ntego.”
Akomeza avuga ko icyakanguye abanyamuryango ba Unity Club ari ukwanga gukomeza kuba indorerezi mu gihugu cyabo kandi bashoboye.
Kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Unity Club imaze ibayeho hazanahembwa abarinzi b’igihango ku nshuro ya kabiri.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Imyaka makumyabiri, ubunyarwanda ikirezi twambaye.”
Ohereza igitekerezo
|
Isabukuru nziza ku Ntwararumuri,gusa ntiruzazime.