Mu mafoto uko umuganda wakozwe mu gihugu
Umuganda usoza ukwezi kw’Ukwakira, mu turere dutandukanye wibanze ku kubaka ibikorwa remezo.

Bugesera umuganda wakorewe mumudugudu wa Musagara mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata, hasibuwe umuhanda wa kirometero eshanu.

Umuganda ku rwego rw’akarere ka Nyagatare wabereye mu mudugudu wa Musenyi akagari ka Rwimiyaga umurenge wa Rwimiyaga.

Uwimanimpaye Jeanne d’Arc vice presidente w’inteko umutwe w’abadepite,na col Jean Bosco Rutikanga ukuriye ingabo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare bitabiriye umuganda.

Mu kerere ka Musanze mu murenge wa kimonyi, hakozwe imihanda inyura mu mudugudu w’icyitegererezo wahubatswe.

Musanze ishuri rya Musanze polytechnic ryakoranye umuganda n’abaturage bo mu murenge wa Kimonyi, nyuma yawo baraha imiryango 6 itishoboye inka inarihire abantu 321 batishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Mu karere ka Kirehe guverineri w’intara y’iburasirazuba Kazayire Judith, n’umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali n’iburasirazuba gen maj Mubaraka Muganga, bashyira ibuye ry’ifatizo ahubakwa ibyumba bitatu by’amashuri.

Umuganda rusange ku rwego rw’akarere ka Burera wabereye mu kagari ka Kamanyana umurenge wa Cyanika aho batangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 2 ku kigo cy’amashuri abanza cya Cyanika.

Kamonyi umuganda wabereye mu kagari ka Muganza umurenge wa Runda, Hasibwa ibinogo biri mu muhanda ujya ahari kubakwa ivuriro ry’amaso. Witabiriwe na ministiri w’imari n’igenamigambi ambasaderi Claver Gatete.

Mu muganda mu karere ka Nyanza abaturage bacukura umuringoti muri Ntyazo.


Huye umuganda wabereye mu mudugudu wa Bukomeye watujwemo abakecuru 16 b’ibshike za Jenoside.


Mu karere ka Gisagara umuganda wafashije abaturage gukora uturima tw’igikoni.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|