Abafaransa 22 bakekwaho uruhare muri Jenoside bashyizwe ku karubanda

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG, yasohoye urutonde rw’abasirikare 22 b’Abafaransa, bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abafaransa bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi
Abafaransa bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi

Yatangaje ko amakuru y’ibinyoma Abafaransa batanga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, biri mu buryo bwo kuyobya uburari ku ruhare abasirikare b’icyo gihugu bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNLG igira iti “Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside, bayikora bo ubwabo ndetse banarugira nk’abafatanyacyaha ariko ntibashaka ko uruhare rwabo rumenyekana nubwo hari ibimenyetso.”

Ngo ni na yo mpamvu nyamukuru itera ubuyobozi bw’Ubufaransa kutemera ko raporo ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimina yakozwe n’impuguke z’Abafaransa muri 2010 irangira.

Iyo raporo ivuga ko misile zahanuye iyo ndege zaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.

CNLG ihamya ko imirimo aba basirikare 22 b’Abafaransa bari bashinzwe yihamiriza ubwayo uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi:

1) General Jacques Lanxade

Yabaye Umuyobozi Mukuru wihariye (Special Chief of Staff) mu Biro bya Perezida w’Ubufaransa Francois Mitterrand, kuva muri Mata 1989-Mata 1991.

Kuva muri Mata 1991 kugeza muri Nzeri 1995 agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubugfaransa. CNLG ivuga ko ingabo yari ayoboye zasaga n’izigaruriye u Rwanda kuva mu 1990-1994 ari na ko zihakora ibyaha by’indengakamere.

Nk’Umugaba w’Ingabo, Jacques Lanxade, yagejejweho raporo igaragaza ko ingabo z’u Rwanda zihohotera abaturage, zirimo gutsemba igice kimwe cy’abaturage, ndetse agezwaho na politike yazo y’irondabwoko n’umugambi wa Jenoside.

Nyamara Gen Lanxade we ngo yakomeje gufasha izo ngabo z’abicanyi aziha ibikoresho n’ imyitozo.

Icyegeranyo cya NCLG gikomeza kivuga ko mu 1991, Jacques Lanxade yasuye u Rwanda aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru mu biro bye, Gen Pidancet na Col Delort, wari ukuriye imibanire n’abandi (External Relations).

Ubwo yasuraga u Rwanda, Jacques Lanxade yagiranye ibiganiro n’abayobozi muri guverinoma ndetse n’abakuru b’ingabo, anasura n’amwe mu matsinda y’ingabo z’Abafaransa yari mu Rwanda nka Noroît na DAMI.

Icyo gihe ngo yasobanuriwe uburyo ingabo za Leta ya Habyarimana (FAR) zatsembaga Abagogwe mu Ruhengeri ariko arareka ingabo z’Ubufaransa zikomeza gutoza igisirikare cya Habyarimana.

CNLG ikomeza ivuga ko Gen Jacques Lanxade icyo gihe yise ingabo za RPF zari muri Uganda agatsiko k’abatutsi gusa, icyari amakimbirane ya politiki we agihundura amakimbirane hagati y’amoko.

Uyu Mujenerali ngo yavuze kandi ko rubanda nyamwishi y’abahutu ihwanye na rubanda nyamwinshi muri politiki.

Ariko igiteye inkeke kurushaho, ngo ni uko yanafataga buri mututsi wese nk’umwanzi cyangwa nk’umurwanyi wa RPF, akanafata RPF nk’umwanzi w’Ubufaransa, Ubufaransa bugomba kurwanya.

Mu 1991, ingabo z’Ubufaransa zari mu itsinda DAMI, ngo zahawe amabwiriza yo gufasha igisirikare cya Habyarimana, mu rwego rwo gutiza umurindi ubutegetsi kugira ngo buzagire ijambo kurusha RPF mu mishyikirano yaberaga Arusha.

CNLG ivuga ko ibitabo n’ubuhamya bigaragaza ko Jacques Lanxande yahabwaga n’umwungiriza we amakuru yose ku Rwanda kuva 1990, kandi ibyemezo bikomeye byose akaba ari we wabaga agomba kubyemeza.

Ambasaderi Jean-Michel Marlaud we yasabye imbabazi Inteko Ishinga Amategeko y’Ubufaransa ubwo yari yamuhamagaje, avuga ko itumanaho ryose rya Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda ryagenzurwaga n’uwari ushinzwe ibijyanye n’igisirikare muri iyo ambasade, kandi agatanga amakuru kuri Gen Jacques Lanxade na Christian Quesnot gusa.

Abafaransa bahaye imyitozo interahamwe ndetse bakanakurikirana ko ikorwa neza
Abafaransa bahaye imyitozo interahamwe ndetse bakanakurikirana ko ikorwa neza

2) General Christian Quesnot

Kuri urwo rutonde hakurikiraho, Gen Christian Quesnot wari Umuyobozi Mukuru wihariye mu Biro bya Perezida Francois Mitterrand.

CNLG ivuga ko Quesnot ari umwe mu bari bashinzwe gufasha bidasubirwaho Leta Habyarimana. Ni we w’ibanze wahaga amakuru Umugaba w’Ingabo ku bijyanye n’ubufasha bwose (byaba mu nzira zizwi cyangwa iz’ibanga) Ubufaransa bwaba bugomba guha u Rwanda.

Mu nyandiko yandikiraga Perezida Mitterrand, Christian Quesnot akenshi yabaga asaba ko Ubufaransa bufasha butizigamye Habyarimana n’ingabo ze.

Muri Jenoside kandi ngo yagiranye kenshi na Perezida Theodore Sindikubwabo ibiganiro, kandi we na Perezida Mitterrand bagakomeza kwemerera Guverinoma yari yiyise iy’Abatabazi inkunga mu bya gisirikare.

Ku itariki 29 Mata 1994 Jenoside imaze ibyumweru bitatu, uyu mujenerali yanditse kuri RPF amagambo yuzuye ubushotoranyi bukabije, agira ati “RPF ni wo mutwe usimbije indi ububisha nabonye muri Afurika. Nawugereranya n’aba ‘Black Khamer’ (ubwoko bw’abaturage bo muri Cambodia). Ufitanye akagambane n’Ababiligi.”

CNLG ivuga ko ku wa 4 Gicurasi 1994, ngo yaje gusubiramo amagambo nk’aya, naho ku wa 6 Gicurasi afasha byeruye izari ingabo z’igihugu (FAR) gukora Jenoside.

Ku itariki 24 Gicurasi 1994, Gen Quesnot yasabye Perezida Mitterrand gufata umwanzuro wo gufasha FAR mu bya gisirikare ku buryo bwihuse.

Ati “Kujya ku butegetsi bw’aka gatsiko gato mu karere gafite umugambi n’ubuyobozi nk’uwa gikominisite, ni ugukongeza amakimbirane adacogora mu karere, kandi byagira ingaruka kuri benshi harimo n’Ubufaransa, cyane ko uruhare rwabwo mu kukarwanya rugaragarira buri wese.”

CNLG ikavuga ko ubugome n’urwango byuzuye mu magambo ya Gen Quesnot bigaragaza kwifatanya nkana n’ibitekerezo n’ibikorwa by’abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

3) General Jean-Pierre Huchon

Uyu we yari yungirije General Quesnot kuva muri Mata 1991 kugeza muri Mata 1993 akaba yarashizwe ububanyi n’amahanga mu bya gisirikare kuva muri Mata 1993 kugeza mu Ukuboza 1995.

Na we ngo yagize uruhare mu kugaragaraza amakimbirane yo mu Rwanda nk’intambara ishingiye ku moko ndetse akayobora ibikorwa byo kohereza abasirikare b’Abafaransa mu Rwanda no guha FAR intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intwaro yatanze ngo ni zo ingabo za Leta n’imitwe yitwazaga intwaro bifashishije mu kwica inzirakarengane z’abasivili. Muri Gicurasi 1994, Jean-Pierre Huchon yakiriye ishuro nyinshi mu biro bye i Paris, Lt. Col. Cyprien Kayumba wari Umuyobozi ushinzwe ibikoresho n’amasoko mu gisirikare cy’u Rwanda.

Lt. Col. Kayumba icyo gihe ngo yamazeyo iminsi 27 “agerageza kwihutisha intwaro n’amasasu by’u Rwanda.”

Amasezerano y’ubugure bw’intwaro icyo gihe ngo yasinywe na SOFREMAS, Ikigo cya Leta y’Ubufaransa. Ku wa 9 Gicurasi, Jean-Pierre Huchon kandi ngo yakiriye Lieutenant Colonel Ephrem Rwabalinda wari Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru mu Biro by’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda.

Raporo zigaragaza ko icyo gihe Lieutenant Col Rwabalinda yari yagiye mu Bufaransa gusaba icyo gihugu inkunga muri politiki mpuzamahanga, kuganira ku ngabo z’Ubufaransa zari mu Rwanda, koroherezwa mu masezerano y’imikoranire no kureba uko u Rwanda rwakwifashisha ingabo z’abacanshuro zihoraho n’izikora ku buryo bw’ikiraka.

Icyo gihe, Lieutenant Col Rwabalinda yavuze ko Jean-Pierre Huchon yemereye FAR amasasu n’ibikoresho by’itumanaho ku rugamba.

CNLG kandi ivuga ko icyo gihe, Lieutenant Col Rwabalinda yavuze ko Jean-Pierre Huchon yabagiriye inama yo gutangira kuvuga ko RPF ari yo yateje Jenoside.

Mu nama yagiriye Leta y’u Rwanda y’icyo gihe, Huchon ngo yagize ati “Niba nta gikozwe ngo mugarure isura y’igihugu mu mahanga, ingabo z’u Rwanda n’abanyapolitiki bazaryozwa ubu bwicanyi.”

Rwabalinda yakomeje avuga ko “kugarura isura nziza y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga bigomba kuza imbere ya byose, atari ibintu byo kuba byirengagijwe.

Izi terefone nzanye zigomba kudufasha kuva mu bwigunge ku rwego mpuzamahanga.”

4) Lieutenant-Colonel Michel ROBARDEY

Michel Robardey yaje mu Rwanda muri nzeri 1990 ahava muri Mata 1994. Ngo yayoboye itsinda ry’Abajandarume b’Abafaransa bane batangije hagati y’1992-1994 ikigo cyakorerwagamo iyicarubozo cyari cyaranashyizwemo ikoranabuhanga rifasha mu gukora amalisiti y’ababaga bakenewe ngo bakorerwe iyicarubozo cyangwa bicwe.

Iyo lisiti ngo yashyirwagaho ahanini abatutsi n’abahutu batavuga rumwe na politiki y’abari ku butegetsi.

Icyegeranyo cya CNLG kigaragaza kandi ko muri gashyantare 1993, uwari Minisitiri w’Intebe, Dismas Nsengiyaremye, yandikiye Minisitiri w’Ingabo yamagana ayo malisiti agamije ubwicanyi anasaba ko babihagarika.

Inyandiko z’ubutasi bw’Ubufaransa na zo zemeza ko mu minsi ya mbere ya Jenoside “Hari amalisiti yari yarakozwe, abasirikare n’abarinzi ba Perezida bahereyeho batangira kwica abatutsi n’abahutu bari bashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi.”

Muri icyo kigo cy’iyicarubozo, Robardey ngo yagize uruhare mu guhata ibibazo mu buryo bwa kigome (violent interrogations) ababaga bahafungiwe.

Muri Gashyantare 1993, Majoro Corrière ku itegeko rya Robardey ngo yakoreye iyicarubozo abatutsi babiri, Japhet Rudasingwa na Anne Marie Byukusenge, babashinja gukwirakwiza ikinyamakuru “Le Flambeau” cyari kirimo amafoto y’abasirikare b’Abafaransa bari ku rugamba hamwe n’ingabo za Habyarimana.

Anne Marie Byukusenge yaje kwitaba Imana nyuma gato kubera iryo yicwarubozo. Igihe bari muri icyo kigo, abajandarume b’Ubufaranda bahishe ibimenyetso byose bigaragaza ibikorwa by’iterabwoba n’iyicarubozo by’ingabo z’u Rwanda ahubwo bahimba umugambi wo kubigereka kuri RPF.

Kugeza ubu, Michel Robardey ngo ni umwe mu bagize ishyirahamwe ry’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bibumbiye mu cyo bise France-Turquoise.

Iri shyirahamwe rihuriwemo n’abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda muri Zone Turquoise mu 1994, Robardey afite urubuga rwa internet (blog) akwirakwirizaho ibitekerezo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Anagaragara kandi mu nama nyinshi z’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo ugasanga inshuro nyinshi avuganira abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari mu Bufaransa ndetse no mu nkiko zo mu bindi bihugu.

5) Colonel Gilbert Canovas

Kuva mu 1990, Gilbert Canovas yari yungirije ushinzwe umutekano muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, akaba n’umujyanama w’Umukuru wa Jandarumori y’u Rwanda.

Yagaragaraga cyane mu gutegura aho babaga bagomba gushyira amabariyeri yicirwagaho abantu benshi.

Ku itariki 12 Mata 1992, aherekejwe na Majoro Chritian Refalo, Gilbert Canovas yagiye mu Ruhengeri “hagamijwe, nk’uko yabyiyandikiye, kwiga uburyo bwo kugaruza uduce tw’ibirunga twigaruriwe n’Inyenzi no kongera gusuzuma aho twagerageje kwinjirira hose bikatunanira.”

Muri urwo ruzinduko, Gilbert Canovas ngo yahise anategura amahugurwa y’imitwe yitwaje intwaro ku buryo bwo kwica no gucengera.

Urundi rugero rumutangwaho ku mikoranire ya bugufi na Leta ya Habyarimana, ni inama yo ku itariki 18 Gashyantare 1991 yamuhuje na Michel Robardey ndetse n’Umuyobozi wa Jandarumori y’u Rwanda, Col Rwagafirita.

Muri iyo nama Col Cabovas ngo yivugiye ko “ Yiteguye gutanga umusanzu ushoboka wose mu gukaza umutekano mu Mujyi wa Kigali.”

Uruhare rwabo bakora uko bashoboye ngo barusibanganye
Uruhare rwabo bakora uko bashoboye ngo barusibanganye

6) Colonel Jacques Rosier

Jacques Rosier yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu Kigo cy’Amahugurwa (DAMI) kuva muri Kamena 1992 kugeza mu Ugushyingo 1992.

Muri uwo mwaka DAMI yagabye amashami igezwa i Gabiro, Gako, Mukamira na Bigogwe bakahahuguriraInterahamwe. Jacques Rosier ngo akaba yari umuhuzabikorwa w’amahugurwa.

Ubwicanyi bwabaye ubugira kabiri mu Bugesera mu ntangiriro za Werurwe 1992, ubwicanyi bwakorewe Abagogwe hagati y’Ugushyingo 1992 na Mutarama 1993, bwose ngo bwakozwe n’Interahambwe zari zaratojwe n’Abafaransa muri DAMI.

Aya mahugurwa y’ubwicanyi kandi ngo yari yanamenywe na raporo ya Komisiyo y’Impuguke za Loni muri Kamena 1994 aho yavugaga ko “Mu Mutara hashyizwe ikigo cy’amahugurwa y’Interahamwe buri cyiciro kikaba kimarayo ibyumweru bitatu aho ababarirwa muri 300 baba bigishwa kwanga abatutsi bakanabatoza uburyo bwo kwica.”

7) Captain Etienne Joubert

Uyu we yayoboye DAMI bitaga Panda yabayeho hagati kuva tariki 23 Ukuboza 1992 kugeza tariki 18 Gicurasi 1993 ngo akaba yarayoboye amahugurwa y’Interahamwe i Gabiro.

Icyo gihe ngo bahuguye ingeri eshatu z’abantu zirimo abahutu b’Abarundi, Abasirikare b’u Rwanda ndetse n’Interahamwe.

Mu gihe cya Operation Turquoise, Etienne Joubert ngo yaje kugaruka mu Rwanda ku Gikongoro, abanza kuba umuyobozi w’urugamba (Special Operations Command) muri icyo gihe, akaba no mu bashinzwe ubutasi.

Akigera ku Gikongoro ku wa 24 Kamena 1994 ayoboye ingabo z’Ubufaransa, ngo yahise atangira gukorana n’abayobozi bari barimo gukora Jenoside barimo Perefe Bucyibaruta na Capt Sebugura, bayoboraga abakora Jenoside muri Gikongoro.

CNLG ivuga ko abasirikare b’Abafaransa bari bayobowe na Capt Etienne Joubert bishe abatutsi bagafata abagore ku ngufu n’irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina ku Gikongoro muri ACEPER no muri SOS.

8) Colonel Didier Tauzin

Uyu yabaye Umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Habyarimana kuva mu 1990 kugeza mu 1993, akaba yaranayoboye DAMI Panda n’icyo bise Operation Chimère kuva ku wa 22 Gashyantare-28 Werurwe 1993 nyuma aza kuyobora gato Operation Turquoise ku Gikongoro.

Ngo yagize uruhare mu guhugura Interahamwe ndetse anarwanya RPF mu 1993.

Ngo yaje no kwigamba ibikorwa bye agira ati “Twahaye ibihe bibi RPF! (…) Twabasubije i Kigali (…) Nta mpuhwe.”

Col Didier Tauzin kandi, ngo ntiyakozwaga na gato iby’amasezerano y’amahoro ya Arusha, dore ko yabonaga ‘ko adashoboka namba, ko ari urukozasoni, ndetse ko ari ubugwari no kugambanira igihugu, kuko yatumye imitwe yitwara gisirikare ya FPR yinjira mu gihugu”.

CNLG ikaba ivuga ko mu yandi magambo, ibyo Col Tauzin yavugaga byagaragazaga ko adafata RPF nk’Abanyarwanda ko ahubwo yayifataga nk’inyeshyamba z’abanyamahanga.

Ku wa 4 Nyakanga 1994, Tauzin yabwiye itangazamakuru ko Ingabo z’Ubufaransa zitazazuyaza guca umugongo RPF.

Mu gitabo yasohoye muri 2011 “Rwanda: Ndasabira ubutabera Ubufaransa n’abasirikare babwo”, Tauzin ahakana ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi.

9) Colonel René Galinié

Uyu yari ashinzwe iby’Umutekano muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda (Defence Attaché) akaba n’Umuyobozi ushinzwe ubufasha mu bya gisirikare buhabwa u Rwanda muri Kanama 1988 kugeza muri Nyakanga 1991.

Yanayoboye icyo bari barise Operation Noroît kuva muri Nyakanga 1990 kugeza mu 1991 ukuyemo ukwezi k’Ugushyingo 1990.

Hagati ya Nyakanga 1991-Mata 1994 yongeye gushingwa iby’umutekano muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda , anayoboye Operation Noroît kugeza mu Ukuboza 1993 uretse ukwezi kwa Gashyantare n’ukwa Werurwe 1993.

Ibi CNLG ibishingiraho ivuga ko yari azi ubwicanyi bwose bwakozwe na Leta ya Habyarimana, akaba yarabuhishiriye akagerekaho kubyirengagiza agakomeza guha ibikoresho ingoma ya Habyarimana.

10) Colonel Bernard Cussac

Col Bernard Cussac yashinzwe iby’umutekano anaba umuyobozi ushinzwe iby’ubutwererane (cooperation mission) muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda kuva muri Nyakanga 1991 kugeza muri Mata 1994.

Yayoboye Operation Noroît kuva Nyakanga 1991 kugeza mu Ukuboza 1993 usibye muri Gashyantare na Werurwe 1993.

Yagize uruhare mu guhata ibibazo abasirikare ba RPF bari barafashwe mu ntambara barafungwa n’abitwaga ibyitso bya RPF. Muri raporo ye yo ku wa 5 Mata 1993, yavuze ko hashobora kuba Jenoside.

11) Lt Col. Jean-Jacques Maurin

Lt Col. Jean-Jacques Maurin, na we yakoze muri Ambasade y’ubufaransa mu Rwanda nk’ushinzwe ibikorwa mu biro by’ubshinzwe iby’umutekano kuva mu 1992-1994 aba n’Umujyanama w’Umugaba w’Ingabo mu Rwanda.

Yagaragaye nk’uko ngo abyivugira we ubwe “Mu bikorwa byo gutegura urugamba buri munsi kandi akagira uruhare mu gufata ibyemezo” mu ngabo za Habyarimana.

Yafatanyije na Col henri Poncet kuyobora icyari cyariswe Operation Amaryllis cyaguyemo abatutsi benshi ku Kibuga cy’Indege cya Kigali.
12) Commander Grégoire De Saint Quentin

Umujyanama mu bya tekiniki w’Umuyobozi wa batayo y’abaparakomando, Majoro Aloys Ntabakuze akaba n’ushinzwe amahugurwa y’ingabo zirwanira mu kirere kuva muri Kanama 1992 kugeza ku wa 12 Mata 1994.

Yabaga i Kanombe mu Kigo cya Gisirikare akanayobora ubugenzuzi bw’indege. Ngo yahuguraga abicanyi bo muri batayo y’abaparakomando bagenzuraga ibyakozwe byose mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994.

13) Colonel Dominique Delort

Yayoboye Operationn Noroît muri Gashyantare-Werurwe 1993, anayobora DAMI mu Bigogwe na Mukamira aho bahuguriraga abasirikare n’Interahamwe.

Muri Gashyantare 1993, yatangije ibikorwa byo kugenzura amoko mu ndangamuntu ku binjira muri Kigali baturutse mu muhanda Ruhengeri-Kigali, Gitarama-Kigali na Rwamagana-Kigali.

Icyegeranyo cyakozwe na CNLG kivuga ko icyo gihe abasivili benshi bafunzwe hashingiwe ku moko, bamwe baburirwa irengero abandi baricwa.

Iki cyegeranyo gikomeza kivuga ko Col Dominique Delort yangishije abaturage RPF urunuka ngo ayigerekaho ibyaha byose byabaga byakozwe n’ingabo za Leta, FAR.

Nko muri Werurwe 1993, ngo ni we wategetse Lt Col. Michel Robardey gukusanyana ubushishozi amakuru ku bwicanyi bwose n’ibindi byaha byaba byarakozwe na RPF ngo kugira ngo bahangane na poropoganda yayo.”

14) Lieutenant Colonel Jean-Louis Nabias

Kuwa 3 Wrurwe 1992, yasimbuye Col Chollet wari uyoboye DAMI Panda. Akazi ke kari ako guhugura abasirikare ba FAR yibanze cyane aho bari bafite intege nke nko mu bitero by’ijoro no muri tekiniki z’udutero shuma.

Ayo mahugurwa yajyanishwaga n’ay’Interahamwe, ngo yakorerwaga mu kigo cya Gabiro n’icya Bigogwe.

15) Commander Denis Roux

Kuva mu Ugushyingo 1991 kugeza muri Gashyantare 1993, yari ayoboye abahugura abasirikare barinda Perezida wa Repubulika.

Iyo DAMI ngo yahuguye abarinda Habyarimana ndetse inahugura Interahamwe zagombaga kuyobora Jenoside.

Umwe muri abo batangaga ayo mahugurwa wari ukuriye iby’impapuro zita muri yombi abanyabyaha, Thierry Prungnaud, yarabyiyemereye anicuza ku wa 22 Mata 2005 mu Bufaransa.

Yagize ati “Ndabizi neza, Abafaransa batoje Interahamwe mu 1992. Byabaye inshuro nyinshi. Abarinda Perezida bijanditse mu bwicanyi bwinshi, cyane cyane hagati ya 1992 na 1994.”

Bagize uruhare mu kugirira nabi no guhohotera abatutsi
Bagize uruhare mu kugirira nabi no guhohotera abatutsi

16) Captain Paul Barril

Mu 1990, mbere y’uko RPF itera u Rwanda, Barril yari arimo kugenzura uko ingabo z’u Rwanda zikoresha umutungo (audit). Yahise yigira Umujyanama wa Perezida Habyarimana.

Muri Jenoside, Guverinoma yamuhaye ikiraka cyo gutoza abayobozi mu gisirikare nka kimwe mu gikorwa cya operation bari bise “Insecticide”, bivuze kurimbura abatutsi.

We ubwe yivugira ko yari mu Rwanda ku wa 7 Mata 1994, aho yerekanye kuri Televiziyo France 2 muri Kanama 1994 akuma yavugaga ko ari agasanduku k’umukara ka Falcon 50, indege Perezida Habyarimana yagendagamo.

Icyegeranyo cya CNLG kivuga ko ari mu bantu bahakana byimazeyo Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni we kandi wasaga n’uyoboye iperereza ry’umunyamategeko Bruguiere.

17) General Jean-Claude LAFOURCADE

Uyu we yayoboye ingabo z’ubufaransa muri Zone Turquoise kuva ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 22 Kanama 1994.

Abasirikare b’Ubufaransa bari muri iyo zone bakaba bashinjwa kuba barahise bafatanya n’ abayobozi bari barimo kwijandika muri Jenoside.

Bigaragara mu buhamya by’abasirikare b’Abafaransa bwafashwe n’abanyamakuru mu gihe cya Turquoise, bugaragaza neza ko abasirikare bari bazi neza uwo bahigaga igihe biyemezaga gukorana n’abayobozi b’abicanyi.

CNLG itanga urugero rwa Captain Marin Gillier wabwiye umunyamakuru Christian Lecomte muri Nyakanga 1994 ati “Tuzi neza ko ba burugumesitiri na ba superefe b’aka gace ari bo ahanini barimo kwica abatusti cyangwa se bakaba ari bo bateguye ubu bwicanyi.

Dufite ibimenyetso bibigaragaza. Ariko ubu, ni bo bonyine baduha amakuru muri miliyoni n’igice y’abahutu bakuwe mu byabo bakaba baraje muri aka gace.”

18) Colonel Jacques Hogard

Jacques Hogard we yayoboye Turquoise muri Cyangugu. CNLG ivuga yatumye abo yari ayoboye bica abatutsi, bafata abagore ku ngufu ndetse bakora n’irindi hohoterwa ryose rishingiye ku gitsina.

Muri Cyangugu, abasikare b’Abafaransa bashinjwa kuba barahaye interahamwe imbunda, kandi bakazishishikariza guhiga abatutsi bakabica.

Nk’ahitwa i Nyarushishi, mu nkambi y’abari bakuwe mu byabo na Jenoside yari irinzwe n’Abafaransa, Abatutsi baturutse ahandi bagerageje kuyinjiramo ariko bategwa n’interahamwe batarayinjiramo.

Naho abari mu nkambi imbere basohokagamo kubera inzara, na bo ngo bagahita bicwa n’Interahamwe kandi nyamara ngo zarabaga ziteganye n’abasirikare b’Abafaransa.

CNLG ivuga kandi ko n’umubare w’abagore bafatwaga ku ngufu n’abasirikare b’Abafaransa wari munini muri iyo nkambi y’i Cyangugu.

Iki cyegeranyo gikomeza kivuga ko nko muri Stade Kamarampaka, ho Interahamwe zinjiragamo zikazanira Abafaransa abakobwa bo gusambanya ku manywa y’ihangu.

19) Colonel Jacques Rosier

Muri Kamena 1994, Jacques ngo yagarutse mu Rwanda nk’Ushinzwe Ibikorwa byihariye muri Zone Turquoise kuva ku wa 30 Nyakanga 1994.

Nk’ubwicanyi bwakorewe mu Bisesero ngo byaturutse ku byemezo bye. Bivugwa ko yari muri Kibuye ku wa 26 Kamena 1994 aho yagenzuraga ingabo zabaga zoherejwe mu kazi na Lt Col Jean-Remy Duval bakundaga kwita Diego ndetse n’abasirikare be 35.

Aha ku Kibuye muri ETO ngo ni ho yashwishurije abantu ko atazigera atabara abarokotse Jenoside mu Bisesero nubwo yari afite amakuru ko bari buhite bicwa.

20) Col. Patrice Sartre

Patrice Sartre yayoboye Zone Turqouise ku Gikongoro kuva ku wa 5-16 Nyakanga 1994 no ku Kibuye kuva tariki 16 Nyakanga kugeza kuri 21 Kanama 1994.

Muri iki gihe, ibitero byinshi byagabwaga ku batutsi ngo byakurikiwe no gufata abagore ku ngufu n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Urugero CNLG itanga ni urw’i Rubengera aho abasirikare b’Abafaransa bayobowe na Sartre ngo bafatanyije n’abayobozi bo muri ako gace ku buryo bugaragara mu kwica abatutsi.

Ingabo z’Ubufaransa ngo zategetse ko abatutsi bari bahungiye mu ishuri i Rubengera bicwa.

21) Commander Marin Gillier

Marin Gillier we ngo yayoboraga ingabo z’Abafaransa zari zikambitse i Gishyita ku biro bya komini. Ngo yari yahawe amakuru ku wa 26 Kamena 1994 n’abanyamakuru b’abanyamahanga ko hari abatutsi bakiriho mu Bisesero kandi ko Interahamwe zitangiye kubica.

Icyo gihe ngo yajyanyeyo na mugenzi we Diego n’abasirikare yari ayoboye. Nyamara ariko ngo bahuye n’abari barokotse ubwicanyi mu Bisesero babatambukaho nta burinzi babahaye.

22) Lieutenant Colonel Eric De Stabenrath

Uyu yayoboye Turquoise ku Gikongoro kuva ku wa 16 Nyakanga kugeza ku wa 22 Kanama 1994. Bageze ku Gikongoro, Abasirikare b’Abafaransa bahise bumvikana n’ubuyobozi bwa gisirikare muri iyo perefegitura gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Mu Nkambi ya Murambi ku Gikongoro, Abasirikare b’Abafaransa bayirindaga bagatanga n’uburenganzira bwo kuyinjiramo babanzaga kubaza amoko abo bagiye kwakira.

Muri iyo nkambi, bahurijemo abacitse ku icumu rya Jenoside, abari ingabo za Habyarimana ndetse ’Interahamwe zari zirimo zica abatutsi.

Ibi ngo byatumye Interagamwe zikomeza ubwicanyi no mu nkambi mu gihe hari ahantu hagomba kuba hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.

Abanyamakuru b’abanyamahanga bari bahari muri Kanama 1994, basobanura ukuntu bameneshejwe muri iyo nkambi n’Interahamwe.

Ibyaha byiganjemo gufata abagore ku ngufu no kwica byari byinshi kandi nyamara mu maso y’uwo Eric De Stabenrath kuko hari no ku cyicaro gikuru cye.

Icyegeranyo cya CNLG gisoza kivuga ko ibimenyetso byatanzwe bigaragaza ko abasirikare bakuru b’Abafaransa n’abanyapolitiki bakoze ibyaha by’indengakamere mu Rwanda.

CNLG ikomeza ivuga ko kwinangira kurangiza anketi y’ubutabera no kwanga guhagarika gukurikirana abayobozi b’u Rwanda bahagaritse Jenoside, ari uburyo bwo guhishira uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNLG ikavuga ko bitumvikana ukuntu umwunganizi mu mategeko wa Kayumba Nyamwasa, Veronique Troung ari na we wunganira General Quesnot wafashishe cyane Leta yacuze umugambi wa Jenoside ikanawushyira mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ntibikwiyekojyerakubaho?mbga abagome mbega umutimawakinyamaswa gusa?imana ibakiremubayo?abakozebyo imana izabahana

turikumana devidi yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

jye numva baburanishirizwa murwanda aho bakoreye icyaha.

valens yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

IMANA IZABAHANA KUKO BARADUHEKUYE , KANDI IBYO BAKOZE BIZABAGARUKA , AMARASO ARASAMA, NABO NTIBAZISAZIRA.

hope teta yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

Ndumva bagezwa imbere yubutabera bakaryozwa ibyo bakoze

Vedaste yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Njye Numva Bagezwa Imbere Yubutabera

Dusabimana Jean Claude yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Njyewe ndumiwe kabisa kuko urebye uburyo abafaransa bahakana genocide wagirango izi archives ntazo bafite
rero bikwiye gushyirwa mu ndimi zose no mbuga nkoranyambaga zose kwisi bakajya nabo birebera baniyibutsa uko bari babihagazemo.
Njye nibwiragako batozaga nibura abasirikare none ndabona yari imitwe y’abasivire bumvaga se izakora kindi ki kitari ukwica abanyarwanda.Buriya se uwajya mu bufaransa agafata umunyagihugu wabo kuriya akamuzirika,akamutoteza kugeza amwishe babyemera.Nibagabanye kwigiza nkana niyo amateka atabibabaza Imana izabibabaza byanze bikunze.

muntuwimana yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Bazagezwe imbere y’ubutabera baryozwe ibyo bakoze.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka