Uturima tw’igikoni tugiye kubatura umutwaro wo guhaha imboga
Abatuye mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora Akarere ka Gisagara, baravuga ko batazongera guhangayikishwa no guhaha imboga.

Babivuze nyuma yo kubakirwa uturima tw’igikoni mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira, wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016.
Aba baturage biganjemo abatishoboye, bavuga ko kutagira imboga mu ngo, byatumaga bahora bahangayikishijwe no gushaka amafaranga yo kuzigura.
Mukagashugi Felicite yabwiye Kigali Today ko kuba bamwubakiye akarima k’igikoni, bamutuye umutwaro wo guhaha imboga buri munsi, kuko ngo byamutwaraga amafaranga menshi.
Ati” Ntibyanyoroheraga kubona amafaranga 50 ngo nibura mbone umufungo umwe wo kuvanga n’ibishyimbo. Iyo nabaga nayabuze ubwo nyine twaziraraga kandi tuzi neza akamaro kazo”.
Aba baturage bavuga ko kubaka akarima k’igikoni kujuje ibyangombwa bitorohera umuturage utishoboye, kuko gasaba ibikoresho byinshi batabasha kubona.
Mukashyaka Josephine wo mu kagari ka Gisagara agira ati” Ubundi kukubaka bisaba ibiti bihagije, iyo utabifite ntibyagushobokera”.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga avuga ko n’ubwo ingo zidafite uturima tw’igikoni inyinshi ari iz’abafite ubushobozi buke, hari n’abatarumva akamaro kako.

Avuga ko aba nabo bagiye kwigishwa binyuze muri gahunda zinyuranye za leta, kuburyo mu mihigo ya buri rugo hagomba kugaragaramo akarima k’igikoni, kandi hagakurikiranwa ko kubakwa.
Ati”Binyuze mu migoroba y’ababyeyi, no muri komite nyobozi z’imidugudu, tuzakurikirana ko buri rugo rugira umuhigo wo kugira akarima k’igikoni kandi tukanakurikirana ko bikorwa”.
Guhinga imboga biri mu bizafasha abaturage bo muri aka Karere kurwanya imirire mibi, yakunze kugaragara mu bana .
Imibare yo mu mwaka ushize wa 2015 igaragaza ko mu karere ka Gisagara abana 37.5% aribo bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi, mu gihe mu gihugu hose ari 38%.

Ohereza igitekerezo
|