Perezida Kagame yatangiye inshingano yahawe na Afurika yunze ubumwe
Mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe iherutse kubera mu Rwanda muri Nyakanga 2016, Perezida Kagame yahawe inshingano zo kuvugurura komisiyo y’uyu muryango.

Mu rwego rwo gutangira gushyira mu bikorwa izo nshingano,Perezida Kagame yahuye bwa mbere n’itsinda ry’impuguke icyenda yahisemo zizamufasha muri urwo rugendo,bakaba bahuriye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira 2016.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, yatangaje ko iri tsinda ryahuye na Perezida Kagame, rigizwe n’ inzobere mu bukungu, muri politiki, mu bucuruzi ndetse no gukemura amakimbirane.
Ibizava mu biganiro by’izo mpuguke, Perezida Kagame azabimurikira Inama y’abayobozi b’ibihugu, mu nama ya 28 ya Afurika yunze ubumwe iteganyijwe mu kwezi kwa Mutarama 2017, i Addis- Abeba muri Ethiopie.

Izi mpuguke zigizwe na Dr Donald Kaberuka, Acha Leke, Strive Masiyiwa, Dr.Carlos Lopes, Cristina Duarte, Mariam Mahamat Nour, Vera Songwe, Amina J. Mohammed, na Tito Mboweni.
Ohereza igitekerezo
|
Mukore ubuvugizi mukarere ka rusizi umurenge wa nzahaha.akagari kanyenji .umudugudu wa gasharu akarere kaduhaye umuriro wamashanyarazi mumudugudu wagasharu ewasa yazanye ibiti icukuza imyobo none amaso yaheze mukirere twarawubuze muturwaneho
Nibyiza ko africa yunga ubumwe muzehe wacu nagumye ajye mbere ayiyobore