Gahunda ya “Kora Wigire” yatangiye kubabyarira inyungu

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rutangaza ko mu gihe rumaze rwihangiye imirimo rwatangiye kubona inyungu rubikesha gahunda ya “Kora wigire”.

Urubyiruko rwereka abayobozi barusuye uko bakora inkweto
Urubyiruko rwereka abayobozi barusuye uko bakora inkweto

Uru rubyiruko rwabitangaje ubwo basurwaga n’inzego za Leta zifite aho zihiriye n’urubyiruko, ziri kumwe n’ibigo bakorana birimo RDB, WDA na BDF muri gahunda ya “Kora Wigire” NEP, kuri tariki ya 01 Ugushyingo 2016.

Bisangwa Bruno, wahuguriwe umwuga wo kudoda imyenda, binyuze muri gahunda ya NEP, avuga ko ikibaraje inshinga ari ugukora cyane ibikorwa byabo by’ubudozi bakiteza imbere.

Agira ati “Turifuza guteza imbere ubudozi bwacu tukava ku rwego rw’Akarere tukagera ku rwego rwo gukwirakwiza ibyo dukora mu gihugu hose.

Iyi gahunda ya NEP yaziye igihe kuko twebwe nk’urubyiruko iradufasha kwikura mu bukene mu buryo bwihuse.”

Banasuye aho abakora inkweto bazicururiza
Banasuye aho abakora inkweto bazicururiza

Urundi rubyiruko rufite uruganda rukora inkweto z’uruhu, ruvuga ko uwo mwuga watangiye kubateza imbere kuko bagurisha inkweto, bakagenerwa umushahara wa buri kwezi.

Urwo ruganda rukoresha abakozi 15 ba nyakabyizi n’abandi batanu bahoraho. Uhembwa make muri bo ahembwa ibihumbi ibihumbi 80RWf naho uhembwa menshi ni ibihumbi 150RWf.

Uruganda rukora izi nkweto rufite ubushobozi bwo gukora imiguru 15 y'inkweto ku munsi
Uruganda rukora izi nkweto rufite ubushobozi bwo gukora imiguru 15 y’inkweto ku munsi

Uruganda rwabo rufite ubushobozi bwo gukora imiguru 15 y’inkweto. Urukweto ruhendutse rugura ibihumbi 5RWf naho uruhenze rugura ibihumbi 20RWf.

Izo nkweto bazigurisha mu Karere ka Gatsibo aho bakorera ariko ngo banazigurishiriza mu mujyi wa Kigali. Barateganya no kujya mu zindi ntara.

Uru rubyiruko rugira inama bagenzi babo bagisuzugura imyuga, gukura amaboko mu mifuka. Kuko nta wakwicara gusa ngo ibintu bimwizanire.

Izi nkweto zikorerwa mu karere ka Gatsibo
Izi nkweto zikorerwa mu karere ka Gatsibo

Uwamahoro Adnan, umukozi mu ishami rishinzwe guteza imbere ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo, mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambe (RDB), avuga ko hari gahunda ndende yo guhugura urubyiruko mu myuga itandukanye.

Agira ati “Iki ni igikorwa kigamije gukangurira urubyiruko hamwe n’abagore kugira ngo babashe kwihangira imirirmo bagamije iterambere ryabo hamwe n’iry’Igihugu muri rusange.

Nyuma y’amahugurwa tubaha babona ubufasha bwo kugira ngo batangire kwikorera imishinga iciriritse.”

Uru ni urubyiruko ruri guhabwa amahugurwa ku mwuga wo kudoda
Uru ni urubyiruko ruri guhabwa amahugurwa ku mwuga wo kudoda

Gahunmda ya NEP “Kora Wigire” yatangiye mu mwaka wa 2015, muri gahunda yo gutegura imishinga urubyiruko rufashwamo n’abajyanama mu by’ubucuruzi.

Hamaze gutegurwa imishinga ibihumbi 27 y’urubyiruko n’abagore, muri yo imishinga ibihumbi 24 ikaba yaramaze kubona inguzanyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka