Umwana wagwingiye n’ibyemezo azafata ku gihugu bizaba bigwingiye

Ubuyobozi bw’umuryango SFH Rwanda buhamya ko bikwiye kugaburira abana indyo yuzuye kuko iyo umwana yagwingiye ku mubiri agwingira no mu bwenge.

Manasseh Gihana Wandera avuga ko bwaki ikira ariko kugwingira nta garuriro
Manasseh Gihana Wandera avuga ko bwaki ikira ariko kugwingira nta garuriro

Manasseh Gihana Wandera, umuyobozi wa SFH Rwanda yabitangaje ubwo yahaga ikiganiro abayobozi bo mu ntara y’amajyepfo, tariki ya 25 Ukwakira 2016.

Yabwiye abo bayobozi ko bagomba kurwanya imirire mibi gacika burundu kuko ariyo ikurura kugwingira. Yavuze ko bwaki ivurwa igakira ariko ko kugwingira byo nta garuriro, kabone n’ubwo umwana yarya indyo yuzuye.

Agira ati “Umwana wagwingiye n’ibyemezo azafata ku gihugu bizaba bigwingiye, umusaruro azatanga ku gihugu uzaba ugwingiye.

Nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda 80% bafite ibyo kurya bibahagije. 38% bagwingiye bava he? Ikibazo si ibura ry’ibiribwa, ahubwo igena ry’amafunguro.”

Venuste Muhamyankaka, umwarimu w’imirire iboneye muri Kaminuza Gaturika y’u Rwanda (CUR) avuga ko abana bagwingiye basa nk’aho nta kibazo bafite, kuko bakora imirimo nk’iy’abakuze neza, bityo ikibazo cyabo nticyitabweho.

Akomeza avuga ko kugwingira biterwa nuko umwana yariye ntahage cyangwa kurya byinshi bitarimo intungamubiri zose umubiri ukenera.

Niyo mpamvu ngo amafunguro y’umuntu ufite ibiro bikwiye agomba kuba ateye ku buryo 70% byayo bitanga imbaraga (ibinyabijumba, ibinyampeke, amavuta makeya,...).

Hagati y’10% na 20% by’ibigize ayo mafunguro bikaba ibyubaka umubiri (ibishyimbo, indagara, Soya,...), kandi hagati y’10% na 20% bikaba ari ibirinda indwara (imboga n’imbuto). Abantu bakangurirwa kugaburira abana amafunguro nk’ayo.

Abantu kanfi bahwiturirwa kujya bajya kwipimisha k’ushinzwe imirire kwa muganga, akabagira inama ku mafunguro bakwiye gufata.

Ibarura ry’ubuzima n’imibereho y’abaturage ryo muri 2015 ryagaragaje ko bwaki isa n’iyacitse kuko isigaranye abana 2% bo munsi y’imyaka itanu. Ariko ikibazo cy’igwingira cyo kigifitwe n’abana 38% bari munsi y’imyaka itanu.

Mu turere umunani two mu Ntara y’Amajyepfo, dutatu ni two dufite abana bagwingiye bari ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ikigero cyo ku rwego rw’igihugu. Akerera ka Nyanza gafite 33,3% by’abana bagwingiye, Gisagara 37,5% naho Kamonyi ifite 36,6%.

Mu tundi turere abana bagwingiye bari hejuru ya 40%. Ruhango ni 41.1%, Muhanga 41.6%, Nyaruguru 41,7%, Huye 42,6, naho Nyamagabe 51,8%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka