Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga mukuru wungirije wa UN
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Jan Eliasson, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (UN), uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Jan Eliasson yakiriwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2016, nyuma yo kubonana n’abayobozi batandukanye b’igihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete.
Yanaganiriye kandi na Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Seraphine Mukantabana; aganira na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu.
Ikiganiro Jan Eliasson yagiranye na Perezida Kagame cyitabiriwe na Lamin Manneh, umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda ndetse na Amb. Rugwabiza Valentine, uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Agera mu Rwanda Jan Eliasson yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanurirwa amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, anunamira imibiri isaga 250,000 ihashyinguye.
Mu butumwa yatanze kuri uru rwibutso yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi ari ugutsindwa gukomeye k’Umuryango w’abibumbye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|