Abakobwa bacikirije amashuri baraburira bagenzi babo
Abakobwa ibihumbi 10 bo muri Huye na Nyamagabe bacikirije amashuri batewe inda, baraburira bagenzi babo ko kudakora, ariyo nzira yo gushukwa.

Ibi babivuga nyuma yo gufashwa n’umushinga Young Women Christian Association mu masomo atandukanye, arimo kwibumbira mu matsinda yo kwiteza imbere ndetse no gukorana n’ibigo by’imari baharanira kwigira.
Iyamurera Chantal yacikirije amashuri mu mwaka wa 2012 nyuma yo guterwa inda ashukishijwe 5000frw. Avuga ko yumvaga ubuzima bwe burangiye.
Nyuma yo gufashwa na YWCA ubu ageze ku mitungo ya miliyoni ebyiri mu myaka ibiri. Yayagezeho ahereye ku mafaranga ibihumbi 10 yacuruzaga inyanya, yaka inguzanyo y’ibihumbi 100 acuruza caguwa.
Yagize ati “Aho nagereye mu itsinda nasanze ibihumbi bitanu banshukishije ngomba kubikorera kandi nkabigeraho ntavunitse.”

Muhawenimana Febronie nawe wacikirije amashuri avuga ko kwihesha agaciro ku mukobwa byamufasha gutera imbere.
Ati “Abakobwa duturanye harimo ababyaye bacikirije amashuri bari baragize ipfunwe bigunze.Ubu twese iyo utubonye abo EDOAG ifasha,ubona dukeye nta muhungu wadushukisha akantu ako ariko kose”
Aba bakobwa bagira inama bagenzi babo yo kwihangira imirimo kuko aribyo bizabafasha gutera imbere,ibyo babashukisha bakabasha kubyibonera .
Iranyumva Fred uyobora umushinga EDOAG, avuga ko intego bafite ari ugufasha abakobwa bacikirije ishuri muri Huye na Nyamagabe kwiteza imbere binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.
Hazafashwa abakobwa ibihumbi 10 mu myaka itatu.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|