Akarere ka Gasabo ni ko kahize utundi mu kwesa imihigo ya 2015/2016, aho kagize amanota 81.6%.
Abaturage batuye mu murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko kudatura mu midugudu, bituma abagerwaho n’ibikorwa remezo baba bake.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, asaba abayobozi b’inzego zibanze mu Karere ka Gicumbi kurwanya ibihungabanya umutekano bakwanga bakamburwa ububasha bahawe.
Bamwe mu bagore batuye mu gace ka Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubuharike giterwa n’abagabo babo banga gusezerana.
Abatuye mu Kagari ka Ruhanga,Umurenge wa Kigina Akarere ka Kirehe, barinubira ubuyobozi bubasenyera butabanje kubamenyesha ko bubaka binyuranyije n’amategeko.
Umugore n’umugabo bo mu Bugesera, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata bakekwaho kuroga inka enye zirimo izihaka eshatu n’ikimasa.
Abasilamu bo mu Karere ka Gatsibo biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ishingiye ku idini ibitirirwa.
Nsabuwiteka Jean Claude afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo muri Musanze, ashinjwa kubahuka mu ruhame Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 7 n’uwa 8, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yihereranye Mali iyitsinda ibitego 30-29.
Bazivamo Christophe yarahiriye inshingano nshya zo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Iburasizuba (EAC) wungirije, ushinzwe ubutegetsi n’imari.
U Rwanda rwahombye amafaranga agera kuri miriyari 6.8 bitewe n’ibigo 25 byanyereje imisoro.
Kanyankore Yaounde watangiye akazi ko gutoza ikipe ya APR muri Nyakanga 2016, yamaze kwirukanwa muri iyi kipe.
Abarwanyi bari bashyigikiye Riek Machar muri Sudani y’Epfo, bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bagejejwe muri Monusco i Goma.
Abatuye akagari ka Cyamukuza mu murenge wa Ndora, akarere ka Gisagara,bavuga ko babangamiwe n’abagore bakora uburaya bagateza umutekano muke.
Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) irifuza ko abateza imbere umuco wo gusoma bakwegera abaturage, kugira ngo babishishikarize abakiri bato.
Abaturage bo mu Mujyi wa Norilsk, mu Burusiya, batangajwe no kubona amazi y’umugezi witwa Daldykan yahinduye ibara agasa n’amaraso.
Abakora imyuga itandukanye mu karere ka Kirehe, babangamiwe na bagenzi babo, banze kuza gukorera mu gakiriro bubakiwe.
Abahinzi ba kawa bo mu Bugesera barasaba ko igiciro cyayo cyazamurwa kuko icyo basanzwe bahabwa kibahombya kandi baba barashoye menshi.
Abatuye umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, bavuga ko umukino w’urusimbi bakunze kwita “Akazungu Anarara” ukwiye gucika kuko ubahombya.
Umuryango wa Right to play mu Karere ka Rubavu watangije ubukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuri kwirinda ihohoterwa bakorerwa, binyuze mu mikino.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), buramagana umusikare w’umuganga wishe umwana w’umuturanyi we. Buvuga ko ari ishyano bwagushije.
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe barasaba gukemurirwa ikibazo cy’inda zikomeje kwibasira amashyamba yabo, zigatuma adakura neza ngo atange umusaruro uko bikwiye.
Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Rushmore (RUT Ltd) yo mu Birwa bya Maurice, igiye gushora miliyari 4.8Frw zo kwigisha ubumenyingiro mu Rwanda.
Sergent major Habamenshi Jean Claude wari umuyobozi muri FDLR, abaye undi musirikare witandukanyije nayo akanazana abo yayoboraga.
Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzaniya, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 08 Nzeli 2016, aho yitabiriye inama idasanzwe ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Maroc yashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho, nyuma y’aho yarutsinze ibitego 29-21, mu gikombe cy’Afurika cya Handball kiri kubera muri Mali
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasuye umuryango w’umwana wishwe akubiswe n’umusilikare, mu rwego rwo kuwufata mu mugongo. Iki gikorwa RDF yagikoze kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nzeli 2016.
Bazivamo Christophe azarahirira kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wungirije, ushinzwe ubutegetsi n’imari.
Bizimana Abdul bakunze kwita Bekeni, watozaga ikipe y’Amagaju yo mu cyiciro cya mbere, ashobora kwerekeza mu gihugu cya Zambiya .
Perezida Paul Kagame ahamya ko ubuhinzi atari rumwe mu nzego zigize ubukungu, ahubwo ari bwo ubukungu bushingiyeho.
Abarimu bigisha mu mashuri yegereye pariki y’Ibirunga mu Karere ka Nyabibu, bavuga ko kwigisha abana akamaro k’ibidukikije n’ubukerarugendo, byatumye birushaho kwitabwaho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bafungiye bamwe mu bucuruzi kugira ngo bishyure imisoro babereyemo akarere.
Bamwe mu batuye umurenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera, bagisangirira ku muheha umwe, bagaragaza ko nta ngaruka babibonamo.
Abatuye umurenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu bavuga ko umuhanda Nyakinama-Vunga bakorewe, waborohereje ingendo, kuko ibiciro byamanutse.
Ikoranabuhanga mu itangwa ry’impushya zo kubaka rizatuma abantu batandukanye bashaka kubaka babona serivisi zihuse batarinze gusiragira mu nzira.
Mu Karere ka Nyanza hatashywe ikiraro gihuza Umurenge wa Nyagisozi n’uwa Cyabakamyi, kikazoroshya ubuhahirane hagati y’abayituye.
Furaha Denyse utuye mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, avuga ko kubura amafaranga amugeza kwa muganga, byatumye uburwayi bwe bukomera.
Perezida Kagame ari i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Africa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko imwe mu mpamvu zituma muri ako karere hagaragara ikibazo cy’imirire mibi ari ukubyara indahekana.
Perezida Paul Kagame azitabira umunsi wahariwe umuco Nyarwanda “Rwanda Culture Day”, uzabera muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abayobozi bo mu karere ka Burera, bibukijwe ko guhanahana amakuru ku gihe bizabafasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bishobora kuhagaragara.
Mu mikino ya 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 18, u Rwanda rwatsinzwe na Algeria ibitego 45-10
Gahunda yiswe “Inka y’ubwiyunge” imaze kugeza ku bwiyunge imiryango 202 y’abacitse ku icumu rya Jenoside n’ababiciye, mu karere ka Muhanga.
Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) itangaza ko ubumenyi bw’ibanze budahagije ku munyamakuru, ngo ahubwo agomba kongeraho umwihariko w’ubumenyi ku kintu runaka.
Abatuye umudugudu wa Kamagiri, mu Karere ka Nyagatare barashinja umukuru w’umudugudu wabo kurya ruswa no gutonesha bamwe nubwo we akabihana.
Mu cyumweru gitaha, kuva tariki 12 kugeza 16 Nzeri 2016, mu Rwanda hazateranira inama y’Ihuriro ry’Ibihugu by’Afurika bikoresha icyogajuru cy’u Burayi.
Abanyamuryango ba Koperative CORIMU ihinga umuceri mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, barinubira ibyemezo bifatwa na Komite nyobozi, itabagishije inama.
Abashakashatsi bahangayikishijwe no gucyendera kw’ingagi zo mu misozi, nubwo izo mu Rwanda zikomeje kwiyongera.