U Rwanda rwashimiwe uko rwashoboye guhangana n’icyorezo cya Covid-19

Mu gihe u Rwanda rwitegura gufungura amashuri, rurashimirwa n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), kubera uko rwitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimye u Rwanda uko rwitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati "U Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo rushobore guhangana n’icyorezo cya Covid-19, urebye uko bapimaga abantu no gukurikirana abahuye n’abanduye ndetse n’ingamba zo kwirinda zashyizweho. Warakoze cyane muvandimwe Paul Kagame, n’abaturage b’u Rwanda".

Umuntu wa mbere wanduye Covid-19, yagaragaye mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020, icyo gihe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo, Leta ishyiraho igihe cyo kuguma mu rugo (lockdown), amashuri, amasoko, ingendo rusange, imyitozo ngororamubiri n’ibindi birafungwa, hasigara abakozi bakeya cyane kandi na bo basabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda ku buryo bwose.

Mu mezi yakurikiyeho, u Rwanda rwashyizeho gahunda yo gupima abantu benshi, iyo gahunda itangirira mu Mujyi wa Kigali ku itariki 2 Nyakanga 2020.

Tariki 30 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri yarateranye ifata umwanzuro wo gukuraho akato ku masoko, uburiro (restaurants) n’inganda ariko basabwa ko bajya bakoresha abakozi bakeya b’ingenzi.

Uhereye ubwo, imibare y’abanduye Covid-19 yarazamukaga, ariko mu kwezi k’Ukwakira iza kugabanuka, ibyo ni byo byatumye bafungura amashuri makuru na za kaminuza, ndetse n’andi mashuri akazatangira mu kwezi k’Ugushyingo 2020.

Nubwo bimeze bityo ariko, Leta y’u Rwanda isaba abantu kutirara, ahubwo bagakomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Urebye uko bimeze uyu munsi, urabona ko ibintu bigenda bisubira mu buryo, niba amashuri afungurwa ni uko bifite aho bigana. Gusa amashuri afungurwa asabwa kuba yujuje ibisabwa bijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo cya COVID-19.

Mu bisabwa harimo gushyiraho ubukarabiro, gushyiraho uburyo bufasha abanyeshuri gusiga intera hagati yabo no kugira agakoresho gapima umuriro. Ubu byamaze kwemezwa ko amashuri abanza n’ayisumbuye (imyaka imwe) azafungura tariki 2 Ugushyingo 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka