Mu myanda imenwa i Nduba, 40% ni amafunguro abatuye muri Kigali basigaza
Niba utuye i Kigali byagutangaza kumva ko umuceri n’ibishyimbo (cyangwa irindi funguro) bisigara ku isahani iyo urangije gufungura, bikusanyirizwa i Nduba buri munsi bikarenga toni 200, ni ukuvuga ibiro ibihumbi magana abiri (200,000kg).

Ikigo gishinzwe isuku n’isukura WASAC (kikaba ari na cyo gicunga ikimoteri cy’i Nduba mu Karere ka Gasabo), cyatangarije Kigali Today ko icyo kimoteri kimenwaho imyanda irenga toni 500 buri munsi.
Kanangire Olivier ushinzwe igenamigambi ry’isuku n’isukura muri WASAC avuga ko ubuso bumenwaho imyanda kuri icyo kimoteri bumaze kugera kuri Hegitare 24 mu myaka icyenda kihamaze.
Na none Umuyobozi w’Ikigo COOPED (kimwe mu bikusanya ibishingwe mu Mujyi wa Kigali), Buregeya Paulin, avuga ko mu myanda bajyana i Nduba buri munsi, ibishobora kubora bituruka ku biribwa byasigaye ari byo byinshi.
Buregeya yagize ati "Dukurikije igihe tubimazemo n’abo dukorera, ibiryo bifite ikigereranyo kingana na 40% mu myanda yose dutwara, ubwo ni ukuvuga ngo mu ikamyo itwaye toni 10 z’imyanda usangamo toni enye z’ibiryo".
Ibi bikaba bivuze ko 40% bya toni 500 z’imyanda imenwa i Nduba buri munsi, ari ibiribwa bigera kuri toni 200, zishobora guhaza 1/5 cy’abatuye Kigali buri munsi, mu gihe buri muntu yaba afungura ikilo(kg) kimwe.
Uwabara acishirije ko buri kilo kimwe cy’ibyo biribwa kiguzwe amafaranga 1,000 yasanga i Nduba hamenwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 200 buri munsi.
Ibishingwe bijyanwa i Nduba bikaba ari ibiva kuri bamwe, kuko hari abandi batishyura ibigo bivana imyanda mu ngo, bakaba babimena ku gasozi cyangwa muri ruhurura.
Kwijuta, umururumba no kutamenya
Buregeya na Kanangire bavuga ko hari ingo z’abantu bafungura bagasigaza bitewe no kutamenya ndetse n’icyo bita umurengwe (kwijuta), ariko hakaba n’abandi biyarurira ibirenze urugero rw’ibyo bashoboye kubera umururumba wo kumva ko batari buhage.
Umwe mu bamotari Kigali Today yasanze yiyarurira ibiribwa muri resitora iri ku Gisozi, yemera ko akunze gusigaza ibiribwa, ariko ko atajya atekereza ku maherezo yabyo.
Icyo wagombye gutekerezaho mbere yo kwiyarurira amafuguro
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihumana ry’ibidukikije muri REMA, Nsengiyumva Jacques yasobanuye ko gusigaza ibiribwa bifite ingaruka nyinshi ku bidukikije, ku buzima bw’abantu ku bukungu ndetse bikaba binagaragaza kubura ubumuntu(urukundo).

Nsengiyumva yagize ati "Muri REMA twigeze kugira insanganyamatsiko mu myaka yashize, ikangurira abantu kwarura ibyo babasha kumara, kuko iyo bisigaye ari umutwaro kuri Leta. Nta muntu ukwiriye kumena ibiryo hari abashonje".
Nsengiyumva avuga ko umuntu wateguriye abandi amafunguro batabasha kumara hari igihombo kinini aba agize kuko uretse guhenda kwayo, hari amazi n’ingufu yakoresheje ndetse n’umwanya byose biba bipfuye ubusa.
Mu mwaka wa 2011 ikimoteri cyari i Nyanza ya Kicukiro cyibasiwe n’inkongi y’umuriro ituruka ku bushyuhe buterwa no gupfukiranwa kw’imyanda ibora cyangwa ibisigazwa by’ibiribwa byari bimaze igihe bitabwa kuri icyo kimoteri.
Imyotsi n’imyuka ituruka muri ibi bishingwe, itera ingaruka zo guhumana kw’ikirere ku buryo bukabije kandi bumara igihe kirekire, aho abantu bashobora gukurizaho kwibasirwa n’indwara z’ubuhumekero.
Abaturage baturiye ikimoteri cya Nduba bakomeje kwinubira ko bavoma amazi mabi aturuka mu masoko yahumanyijwe n’imyanda ihamenwa, na byo bikaba ari indi mpamvu bavuga ko yabatera indwara zikomeye.
Inzego zaganiriye na Kigali Today zisaba abaturage ko uwasigaje ibiribwa adafite abantu cyangwa amatungo yabiha, akwiriye kwirinda kubivanga n’imyanda itabora, ahubwo agacukura ingarani abimenamo kugira ngo bizavemo ifumbire y’imirima.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo mu myaka ibiri ishize(mu Kwakira 2018) yavugaga ko abaturage bangana na 32% batari bafite ibiribwa bihagije, ndetse ko abana bagwingiye bari ku kigereranyo cya 35%.
Icyo gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuhinzi n’ibiribwa (FAO) ryavugaga ko abantu bashonje ku isi bari bageze kuri miliyoni 821 (bahwanye na 11% by’abatuye isi), ariko hakaba na miliyoni 673 bari bugarijwe n’umubyibuho ukabije uterwa no kubona ibiribwa by’ikirenga.
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze
Reka tumenye ko abantu twese tutanganya imibereho
Hariho ababurara harabaryabagahaga bakabimena
Reka rero twe turya tukamena twibuke nabandi baburara kuko ntawe uzi imbere ye uko hameze
Dashimira umunyanakuru watekereje akanakora isesengura kuri iki kibazo. Iyi nkuru ikwiye kudufasha gukora ubukangurambaga bwo kudapfusha ubusa amafunguro, kuzirikana amashonje ndetse no kwirinda ingaruka ku bidukikije zituruka kuri uku kwangiza. Ikindi ni uko tunakeneye no gukoresha ifumbire mborera ishobora kuvamo igafasha kongera umusaruro n’ibiribwa. Imana iguhe umugisha kandi twese twisuzume tubitekerezaho kabiri.