I Bugesera hari abana batangiye kwiga: Dore uko birinda Covid-19

Ikigo cyitwa ‘Rafiki’ giherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, cyatangiye kwigisha guhera tariki 19 Ukwakira 2020, kuko cyo ari ikigo mpuzamahanga kitagendera kuri porogaramu y’urwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda (REB).

Icyo kigo cyavutse mu mwaka wa 2009, gisabwe na Madamu Jeannette Kagame mu nama y’Abafasha b’abakuru b’ibihugu,yari yabereye muri Uganda, yitabirwa n’Umuyobozi mukuru w’ibigo bya Rafiki hirya no hino ku isi, Madamu Jeannette Kagame amubwira ko u Rwanda na rwo rukeneye ikigo cya Rafiki.

Ni uko Rafiki yavutse, itangira yakira abana b’imfubyi ariko ihita ibona ko uburezi ari ikintu cy’ingenzi, itangira no kwigisha itangiranye abana 78. Muri bo, 34 bari abana b’imfubyi barererwa mu kigo, ariko cyakira n’abandi bana bo hanze bataba mu kigo kugira ngo abo bana b’imfubyi bagire inshuti zo hanze na cyane ko nta yindi miryango bari bafite.

Kugeza ubu mu mwaka wa 2020, icyo kigo cya Rafiki gifite abanyeshuri 290. Aba mbere batangiye muri icyo kigo ubu biga mu mashuri yisumbuye. Muri uyu mwaka ikigo cyakiriye abanyeshuri bashya 15. Muri gahunda y’icyo kigo ngo ntibajya barenza abana icyenda (9) mu ishuri rimwe ry’inshuke (pre-primary), mu gihe mu mashuri abanza (primary) batarenza abanyeshuri cumi n’umunani (18) mu ishuri rimwe.

Abanyeshuri bakaraba intoki
Abanyeshuri bakaraba intoki

Ni ikigo ngo cyifuzwa n’abantu benshi cyane ku buryo, ubu ngo hari abamaze kwandika basaba ko abana babo bazemererwa kwiga muri icyo kigo, kandi abo bana babo biteganyijwe ko bazatangira ishuri mu mwaka wa 2023. Hari ngo n’abahitamo kuza kwandikisha abana babo bakimenya ko batwite. Ibyo ngo byakozwe n’ababyeyi bane, basabira abana babo iryo shuri bakiri mu nda, ariko ubu ngo ubuyobozi bw’icyo kigo busaba ababyeyi ko bajya baza gusaba amashuri y’abana bamaze kuvuka.

Guhera tariki 19 Ukwakira 2020, batangiye umwaka mushya w’amashuri, nyuma yo gusurwa n’abashinzwe kugenzura ibijyanye no kwirinda Covid-19, bagasanga biteguye kurinda abanyeshuri, abarimu ndetse n’abandi bakorera muri icyo kigo kuba bakwanduzanya Covid-19.

Kubera ko n’ubundi basanganywe iyo gahunda yabo yo kugira abana bakeya mu ishuri, bo ngo ntibibagoye cyane kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera mu ishuri nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’icyo kigo cya Rafiki witwa Vicky Koch.

Muri secondaire
Muri secondaire

Avuga ko bagize amezi hafi arindwi yose yo kwitegura, bareba uko bakwitwara mu gihe amasomo yatangira icyorezo kigihari. Mu gihe biteguraga gutangira amasomo, ngo bahuguye abarimu bababwira uko bazitwara mu gihe amasomo azaba atangiye kugira ngo birinde icyorezo ubwabo banakirinde abana bigisha.

Uwo muyobozi avuga ko we yari afite impungenge ko abana batazashobora kubahiriza ibyo guhana intera cyangwa se kwambara agapfukamunwa, ariko ngo yatangajwe n’ukuntu abana babyumva bose uhereye mu b’inshuke bafite imyaka itatu gusa.

Yagize ati “Natangajwe n’ukuntu n’abana b’imyaka itatu bamenye ko bagomba kwambara agapfukamunwa, kandi neza bahishe n’amazuru. Njyewe ku ntangiriro numvaga mfite impungenge ko bitazashoboka”.

Mu ishuri ry'incuke (maternelle)
Mu ishuri ry’incuke (maternelle)

Kuko abana na bo ubwabo ngo bari barambiwe gutegereza igihe kinini batiga kandi ngo bakunda igihe cyo kuba muri icyo kigo biga bitewe n’uko bafatwa neza, ngo usanga nk’abakuze gato biga mu mashuri abanza bibukiranya hagati yabo kubahiriza ingamba zo kwirinda, nk’uko bivugwa na Gahizi Bonheur,Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’ishuri cya Rafiki.

Yagize ati “Kubera ukuntu bafite ubwoba bw’uko baramutse batubahirije amabwiriza yo kwirinda, hakaba ikibazo ikigo cyafunga, abana bajya kuba bakuru baribukiranya hagati yabo kuyubahiriza, kuko urabona bashaka kwiga, ubonye agapfukamunwa ka mugenzi we kamanutse akamwibutsa kukazamura, bakibukiranya guhana intera,…gusa natwe twashyizeho utuntu hasi tubafasha kumenya uko bahana intera”.

Muri icyo kigo cya Rafiki, ubona ko biteguye bihagije ukurikije ibisabwa mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, kuko uhereye ku irembo rinini, hari umuntu upima umuriro uhinjira wese, hari ubukarabiro hakaba n’utumenyetso twereka abana uko batonda umurongo bagana ubwo bukarabiro bahanye intera ndetse n’intebe abana bicaraho bategereje ko isaha yo kujya mu ishuri igera, kuri izo ntebe bashyizeho ibimenyetso bigaragaza uko abana bicara bahanye intera.

Hashyizweho uburyo bwerekana aho bemerewe kwicara n'ahatemewe mu rwego rwo kwicara bahanye intera
Hashyizweho uburyo bwerekana aho bemerewe kwicara n’ahatemewe mu rwego rwo kwicara bahanye intera

Ku muryango wa buri shuri hari umuti usukura intoki(hand sanitizer), ndetse n’utumenyetso twereka abana uko batonda imirongo bahanye intera. Abanyeshuri guhera ku bo mu mashuri abanza kugera mu bo mu yisumbuye bambaye udupfukamunwa neza, ariko abo mu mashuri y’inshuke hari ubwo usanga udupfukamunwa twamanutse. Ngo bisaba ko umwarimu akomeza abibutsa kuzamura nk’uko bisobanurwa n’umwe mu barimu bigisha mu ishuri ry’inshuke witwa Cyuzuzo Priscilla.

Yagize ati “Urebye baragenda babimenyera, ejo kuko wari umunsi wa mbere, wabonaga bataramenyera kwambara agapfukamunwa, ariko ubu biragenda biza, barakambara kamanuka, ukamwibutsa kuzamura, ariko batangiye kubimenyera, bazi ko badukuramo ari uko bagiye gufata ifunguro bakongera bakatwambara”.

Umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yavuze ko n’ubwo agapfukamunwa kabangamye kukambara amasaha yose, ariko ngo ntibabyanga kuko bazi impamvu yabyo. Ngo barakambara kugira ngo birinde barinde n’abandi.

Ibyo binashimangirwa na mwalimu Twizerimana Jeanne wigisha mu mashuri yisumbuye, uvuga ko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bo bitagoye kubatoza kwambara agapfukamunwa. Ngo barabyumva kuko bazi ikibazo gihari.

Mu isomero (Library) na ho hateguwe uburyo bwo guhana intera
Mu isomero (Library) na ho hateguwe uburyo bwo guhana intera

Mu byumba by’amashuri byo mu kigo cya Rafiki usanga intebe ziteye hasigayemo intera hagati, ndetse no mu masomero rusange (libraries) ku buryo ubona ko ibijyanye no kwirinda babyiteguye neza.

Icyo kuba amashuri yigenga atazagorwa cyane no kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19, byemezwa kandi na Gashumba Jacques ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera. Yasobanuye ko amashuri yigenga yo asanganywe umubare muto w’abanyeshuri ugereranyije no mu mashuri ya Leta ku buryo nko kubahiriza ibwiriza ryo gahana intera ari ikintu cyoroshye. N’andi mabwiriza ajyanye no kwirinda ngo yoroshye gushyirwa mu bikorwa mu mashuri yigenga kurusha mu ya Leta, kuko muri ayo ya Leta ngo icyumba kimwe kiba kirimo nibura abana 46, hakaba n’ibyigiramo abarenze uwo mubare.

Icyumba abana bato bariramo
Icyumba abana bato bariramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza ese ntawundi mwana mwakakira mukigo ngo tubagane ,0789355832

Murakoze

Ingabire Germaine yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka