
Gufungura amashuri nyuma y’igihe kirekire yari amaze afunze biturutse ku cyorezo cya COVID-19, byatangarijwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020, iyo nama ikaba yarafatiwemo umwanzuro ko amashuri azafungura ariko hakurikijwe ibyiciro byayo, hashingiwe no ku isesengura riba ryakozwe, ndetse n’imyiteguro y’ayo mashuri.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, yabwiye Kigali Today ko icyari cyatumye abo banyeshuri badatangira ari uko Kaminuza yashakaga kubanza kureba uko bigenda ku batangiye mbere ku itariki 19 Ukwakira 2020 bo mu mwaka wa gatatu, uwa kane n’uwa gatanu cyane cyane mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ati “Abanyeshuri bose iyo bagarukira rimwe, ibyo guhana intera (social distancing) ntibyari koroha, ni yo mpamvu buriya habayemo kubagabanyamo nka kabiri, kandi abo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri buriya bo baba ari na benshi ugereranyije n’abo mu wa gatatu, mu wa kane no mu wa gatanu.”
Kabagambe avuga ko abari mu myaka isoza bamwe bazaba barangije mu mpera z’uku kwezi bagende, bitume aho kwakirira abo bandi bagomba kuza kwiga haboneka. Icyakora yavuze ko ku bijyanye n’ibisobanuro byimbitse ku ngengabihe zo gutangira amasomo bazabimenyeshwa n’amashami yabo bigiramo.
Abanyeshuri biga muri iyi kaminuza bari bakiri mu rugo bakiriye neza iyi nkuru, dore ko bamwe batiyumvishaga ukuntu barumuna babo biga mu yisumbuye no mu mashuri abanza bakwemererwa gusubira ku ishuri ariko abo muri kaminuza bo ntibemererwe nyamara na bo bajijutse ndetse basobanukiwe n’uburyo bwo kwiga kandi bubahiriza n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ohereza igitekerezo
|
Mutubwire ese aba applying bizasohoka ryar(2020/2021)? Mutubwire nabemerewe igihe bizasohokera.murakoze
Niba umuntu adashaka ko izina rye rigaragara, kuberiki musaba email y’umuntu? Mwese mwarakanzweeeee. Ngubwo bitabaturukaho maye. Yewe nihahandi na phone cg machine umuntu akoresheje ba/mwayinenya. Lol!!
Muzatubarize igituma batarasubiza abasabye kwiga bashya kdi tugomba kugira imyiteguro barashaka kuzadutungura kdi harabonetse igihe gihagije cyo kwiga kuri documents zacu kdi mwibuke ko hajya habamo claim nyinshi. Murakoze
Mutubarize niba IPRCs
Zizatangira 30/11/2020
Abo muwambere no muwakabiri
Mutubarize niba IPRCs
Zizatangira 30/11/2020
Abo muwambere no muwakabiri
Ahubwo nimudufashe no gukorera ubuvugizi abanyeshuri batarahabwa laptops kdi amasomo ari gutangwa 90% hifashishijwe iyakure
Gusubira kwishuri birashimishije ariko se mutubarize abazajyayo bazacumbika he ki hostel zirimo bakuru bacu? Murakoze
Nibyiza cyane ko Abanyeswhuri biga mu mwaka wa kmbere no muw kabiri bagiye gusubira ku ishuri, muzatubarize ngo’’ aba applying muri uyu mwaka ngo gahund yabo iteye ite ? murakoze kubwa amakuru mutugezaho\
Abitegura guhabwa ibigo in ryari x?
Ndabanza kubashira cyane kumakuru mukomeza kutugezaho gsa mfite ikibazo ,ko twahagaritse amasomo guhera mukwezi kwa gatatu tukaba twaranahagarikiwe bursary nkamafaranga adufasha kubaho ndibaza ,ariya mafaranga nubundi tuzayishyura niyihe mpamvu tutayahabwa ko nubundi twarikuyahabwa mwariya mezi numva ariya mezi yose bayaduha nk’ ibirarane kuko nubundi yaratugenewe.
ibi twabitandukanya dute nabyabihuha hindi twumvise muminsi yatambutse???
Kwiga online byo bivugwaho iki ko harabibwirako byakozwe Kandi bitarashyizwemo ungufu? Byumwihariko twe twiga level 1 nta machine twahawe.