Rihanna ni we mucuranzi w’umugore ukize cyane ku isi

Umuhanzikazi Rihanna ni we muririmbyi w’umugore ukize cyane ku isi, nk’uko urutonde rw’igitangazamakuru Forbes ruherutse kubyerekana.

Rihanna afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika. Ageze kuri uyu muhigo nyuma yo kwinjira mu nganda zikora imideli itandukanye.

Nk’uko Forbes ibitangaza, uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko kuri ubu akize kurusha Madonna ufite umutungo ibarirwa muri miliyoni 570 z’amadolari, Celine Dion ufite miliyoni 450 z’amadolari na ho Beyonce, we ngo abarirwa muri miliyoni 400 z’amadolari.

Amazina bwite ya Rihanna ubusanzwe ni Robyn Rihanna Fenty. Yavutse ku ya 20 Gashyantare 1988, avukira muri Barbados. Ni umuririmbyi, umukinnyi w’amafilime, n’umucuruzi. Impano ye yavumbuwe n’umuproducer w’Umunyamerika witwa Evan Rogers wanamutumiye muri Amerika gufata amajwi y’ibanze, nyuma yo kubona ko afite impano idasanzwe y’ubuhanzi.

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu itunganya muzika ya Def Jam Record Label mu 2005, bidatinze yahise amenyakana nyuma yo kumurika alubumu ze ebyiri za mbere yakoreye muri iyo studio.

Iya mbere ‘Music of the sun’ yagiye hanze muri (2005), iyitwa ‘A girl like Me’ yakurikiye ho muri 2006, zamugejeje ku rwego rwo hejuru no mu myanya icumi ya mbere muri Billboard yo muri Amerika mu ndirimbo 200 za mbere ziba zahize izindi.

Muri iki gihe Rihanna afite inzu y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 14 z’amadolari i Manhattan muri Leta ya New York, mu gihe yanaguze inzu mu burengerazuba bwa London mu Bwongereza kuri miliyoni 7 z’amapound ubwo hari muri Kamena 2018, kugira ngo yegere akazi mu bikorwa aheruka gufungura mu bijyanye n’imideli muri Label ye y’imyambarire yise ‘FENTY’.

Rihanna yakundanye n’abagabo benshi, barimo umuraperi Drake n’umucuruzi wo muri Arabiya Sawudite Jameel Hassan, nyuma yo gutandukana ku mugaragaro n’urukundo rwe yatangaje ko ari urw’ibihe byose, yakundanye n’umucuranzi Chris Brown.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo nuko bitamubuza kwiyandarika mu bagabo.GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Iyo upfuye utarashatse Imana ukiriho,waribereye gusa mu gushaka ibyisi,uba ugiye burundu utazongera kubaho.Ni ukwiruka inyuma y’umuyaga,kubera ko usiga ibyo warundanyije byose,ukazima burundu.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

burakali yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka