Minisiteri ya Siporo yahannye amakipe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Mu igenzura ryakozwe na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Gatatu, amakipe abiri yo mu cyiciro cya kabiri yahagaritswe nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda imaze gutangaza ko ikipe ya Alpha Fc ndetse na Vision FC zose zo mu cyiciro cya kabiri zahanwe kubera kutubahriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Minisports, aya makipe yahanwe nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri kuri uyu wa Kabiri tariki 10/11/2020, aho basanze aya makipe ari mu mwiherero wo kuzakina imikino yo gushaka amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere, atubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Itangazo rigira riti “Tariki ya 10 Ugushyingo 2020, Minisiteri ya Siporo yahagaritse umwiherero n’imyitozo y’amakipe ya VISION FC na Alpha FC nyuma y’ubugenzuzi yakoze igasanga aya makipe atubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 mu bikorwa bya Siporo.”
Tariki ya 10 Ugushyingo 2020, Minisiteri ya Siporo yahagaritse umwiherero n’imyitozo y’amakipe ya VISION FC na Alpha FC nyuma y’ubugenzuzi yakoze igasanga aya makipe atubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 mu bikorwa bya Siporo. @AuroreMimosa @FERWAFA
— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) November 11, 2020
Byari biteganyijwe ko ikipe ya Alpha FC izahura na Rutsiro, naho Vision FC igahura n’Amagaju nayo ataramenya niba azakina, mu gihe izari kuzatsinda hagati y’izi zari kuzishakamo ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere.
Kugeza ubu hategerejwe umwanzuro uza gufatwa na Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’uko guhagarikwa ndetse n’Amagaju yanditse asaba ko umukino wabo wimurwa
National Football League
Ohereza igitekerezo
|