Covid-19 yatumye guhererekanya amafaranga mu ntoki no gukoresha amahimbano bigabanuka

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yashyize ahagaragara raporo yayo ngarukamwaka yerekana ko ibikorwa by’amabanki byateye imbere, nubwo ubukungu muri rusange bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya coronavirus cyageze mu gihugu muri Werurwe 2020.

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa

Raporo ya 2019/2020 yerekana ko nubwo habayeho ikibazo cya Covid-19, BNR itigeze ikomwa mu nkokora mu ntego yihaye yo gusigasira ibiciro n’ikoreshwa ry’imari.

Urugero rutangwa hano ni inyungu zabonetse mu birebana n’amabanki zavuye kuri miliyari 26,2FRW (Mu gice cya mbere cya 2019 kugeza mu mpera za Kamena, 2019) zigera kuri miliyari 33FRW mu gihe kimwe muri 2020.

Ubwishyu bw’imyenda mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse bwavuye ku 180% bugera kuri 253% ku mabanki, no ku 108.8% kugera ku 110.1% ku bigo by’imari iciriritse.

Raporo ngarukamwaka ya BNR igaragaza uburyo Banki iyobowemo ikanasobanura uko Banki isohoza inshingano zayo mu birebana n’ubukungu, haba ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’igihugu.

Iyo raporo yanagaragaje ko ibikorwa byo gutanga serivisi ari byo byagezweho cyane n’ingaruka za Covid-19 kuko byavuye ku 8.4% bigera kuri 1.6%.

Ubuhinzi bwaramanutse bugera kuri 2.1% buvuye kuri 4.4%; mu gihe inganda zavuye kuri 14.7% zikagera kuri 2.6%.

Igitangaje cyane kandi, nubwo ikibazo cya coronavirus cyagize ingaruka mu bice byinshi by’ubukungu bigatuma umusaruro mbumbe imbere mu gihugu (GDP) uva ku 8.8% (muri 2018/19) ukagera kuri 2.3%, icyorezo cyabaye imbarutso yatumye igihugu gitera imbere mu kudahererekanya amafaranga mu ntoki, intego yagombaga gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Guverineri wa BNR John Rwangombwa, mu itangazo yashyizeho umukono, aragira ati “Icyorezo cya Covid-19 cyatumye igihugu kihuta mu iterambere ryo gukoresha ifaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga”.

Kugira ngo ibyo bigerweho, BNR yakoranye n’abatanga serivisi bumvikana gukuriraho abaguzi ibiciro byakwaga ku bintu bimwe na bimwe byishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Rwangombwa ati “Ibi byazamuye uruhare ubucuruzi bwishyura n’ikoranabuhanga bwagize ku musaruro mbumbe (GDP) ruva kuri 34.6% mu mpera za Kamena 2019 rugera kuri 54% mu mpera za Kamena 2020”.

Kugira ngo BNR igabanye ingaruka za Covid-19 ku bukungu bw’igihugu, yanafashe ingamba nyinshi; zirimo gushyiraho politiki y’ifaranga ituma ridata agaciro, kugabanya inyungu ku nguzanyo yavanywe kuri 5% igera kuri 4.5% muri Mata 2020, kugabanya ingano y’amafaranga amabanki agomba kugumana mu bubiko ava kuri 5% agera kuri 4%, guha amabanki inguzanyo ya miliyoni 50FRW kugira ngo abashe gukomeza gutanga inguzanyo ku nyungu za Banki Nkuru y’Igihugu.

BNR yanashyizeho uburyo bwo korohereza ibigo by’imari gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, bijyanishwa n’izindi ngamba zitandukanye zashyizweho na guverinoma, zirimo ishyirwaho ry’Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu kirimo miliyari 200FRW zo gufasha ibikorwa byasubijwe inyuma na Covid-19.

Nubwo izi ngamba zose zafashije kugabanya ingaruka za Covid-19 ku bukungu bw’igihugu, ubukungu muri rusange mu mwaka wa 2019/2020 bwagabanutse ku kigero cya 2.3% buvuye ku 8.8% bwari bugezeho muri 2018/2019.

Urugero ubukungu bw’igihugu bwari bugezeho rwanagizweho ingaruka n’uko ubukungu bw’isi buhagaze muri rusange, dore bwitezweho kugera kuri 4.9% muri 2020, urugero ruri hasi cyane ugereranyije n’uko byari bihagaze ubwo ubukungu bw’isi bwari bwifashe nabi muri 2008-2009.

Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda rwabashije gutera intambwe mu kwitabira ibikorwa by’imari kuko byazamutse bigera kuri 93% bivuye kuri 89% (2016).

Ishoramari mu bucuruzi na ryo ryarazamutse kuko abashoramari bavuye kuri 698 bagera kuri 802, bituma agaciro k’iryo shoramari kava kuri miliyari 34.5 FRW kagera kuri miliyari 45.8FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka