Nyagatare: Bafite ubumenyi bwo gukora ‘Yawurute’ ariko babuze ubushobozi

Umuyobozi wa Koperative Girubuzima Matimba, ikorera mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, y’abagore bongerera agaciro umukamo w’amata bagakuramo amavuta Cyarikora Rosette, avuga ko bafite umushinga wo gukora yawurute (Yoghurt), ariko babuze ubushobozi bwo kubona imashini yabibafashamo.

Abagize iyi koperative ubu batunganya amavuta yo kurya no kwisiga, ariko bafite n'ubumenyi bwo gukora Yawurute
Abagize iyi koperative ubu batunganya amavuta yo kurya no kwisiga, ariko bafite n’ubumenyi bwo gukora Yawurute

Koperative Girubuzima Matimba yatangiye mu mwaka wa 2018, ikaba igizwe n’abagore 16 n’abagabo 4 bashinzwe kuvana ku ikusanyirizo amata bakayageza kuri koperative, ndetse bakajya no kwikorera ibyatsi bivangwa mu mavuta yo kwisiga.

Yashinzwe hagamijwe kongerera agaciro umukamo w’amata uboneka mu Murenge wa Matimba n’Akarere ka Nyagatare muri rusange.

Bakora amavuta yo kurya ndetse n’ayo kwisiga avanzemo imiti ikomoka ku bimera nka Muringa n’ibindi byifashishwaga mu kugaburira abana.

Umuyobozi wa Koperative Girubuzima Matimba Cyarikora Rosette, avuga ko batangiye bacunda amata bifashishije ibisabo ariko ngo kubera imvune yabyo batekereza imashini yabibafashamo.

Ati “Twatangiye ducunda twifashishije ibisabo ariko abagore batangira gucika intege kubera imvune yabyo ugasanga uwagombaga gucunda umunsi uyu n’uyu avuga ngo yarwaye. Twabonye umuterankunga (PASP), atugurira imashini icunda litiro 60 mu minota 10 gusa”.

Nyuma yo kubona imashini icunda, abanyamuryango ba Girubuzima Matimba batekereje kongera umukamo bafataga ku munsi, ku buryo begereye umushinga (RDDP) kugira ngo babone icyuma gikonjesha amata.

Avuga ko ubundi ibikoresho bafite byabika litiro zitarenga 100 nyamara bifuza kujya bafata litiro 300 z’amata ku munsi kuko imashini icunda ifite ubushobozi bwo gukora litiro 60 mu minota 10 gusa.

Rosette Cyarikora, umuyobozi wa Koperative Girubuzima Matimba
Rosette Cyarikora, umuyobozi wa Koperative Girubuzima Matimba

Agira ati “Tumaze kubona imashini, twasanze tugomba kongera ingano y’amata, dukora umushinga wo kugura icyuma gikonjesha amata ndetse n’ikigega gifata amazi, RDDP itwemerera inkunga ya 70% ubu uruhare rwacu twamaze kurutanga”.

Umuyobozi wa Koperative Girubuzima Matimba avuga ko n’ubundi bashaka kwagura umushinga wabo kugira ngo babone inyungu nyinshi. Avuga ko bamaze kwiga gukora Yoghurt ndetse ngo ubumenyi barabufite buhagije ikibura ni ubushobozi.

Avuga ko bishobotse bashobora gutangira uyu mushinga mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha.

Agira ati “Urumva byose ni ubushobozi kuko twarabajije batubwira ko imashini yakora Yoghurt igafunga ibyo irimo ifite agaciro hafi miliyoni 10, kandi ayo twari dufite twayashoye mu by’ibanze. Tubonye ubushobozi uwo mushinga na wo twahita tuwukora ariko ubu ntibyakunda, bishobotse ni mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha”.

Bakora n'amavuta yo kwisiga
Bakora n’amavuta yo kwisiga

Ikilo kimwe cy’amavuta yo kurya akorwa na Koperative Girubuzima Matimba ni amafaranga ibihumbibine, naho ayo kwisiga akaba agurishwa bitewe n’icupa umukiriya yifuza.

Amata ava mu mavuta (Amacunda) agurishwa abaturage ku mafaranga 150 litiro imwe.

Koperative Girubuzima Matimba yishyurira abanyamuryango bayo ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ugize ikibazo kihutirwa akagobokwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka