Abahinzi barakangurirwa gukoresha ifumbire ya ‘Ire’ ituma umusaruro wikuba kabiri

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), kirakangurira abahinzi cyane cyane ab’ibigori ubu bigeze igihe cy’ibagara, ko babagaza ifumbire ya Ire (Urée) kuko ituma umusaruro wikuba kabiri cyangwa birenga.

Ifumbire mvaruganda ya Ire ituma umusaruro wikuba kabiri
Ifumbire mvaruganda ya Ire ituma umusaruro wikuba kabiri

Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB, Dr Bucagu Charles, aho asaba abahinzi kwitabira gukoresha iyo fumbire mvaruganda, kuko ngo hari byinshi ifasha ikigori bigatuma gikura neza.

Ire ni imwe mu mafumbire y’ingenzi ku bigori, ishyirwamo mu gihe cyo kubagara ariko mu gutera haba hakoreshejwe imborera ndetse n’ifumbire mvaruganda yindi yitwa DAP, Ire rero ngo ikaba ifite akamaro gakomeye nk’uko Dr Bucagu abisobanura.

Agira ati “Iyo wateye ikigori kigakura kikageza ku mababi umunani, ni ukuvuga ko kiba kimaze nk’iminsi 45 gitewe, haba hageze igihe cyo kubagara ari bwo Ire ikoreshwa. Impamvu iyo fumbire ari ngombwa ni uko ituma uruti rw’ikigori rukomera, amababi n’indabo bigakura neza bityo ikigori kikagira ubudahangarwa ku biza n’indwara, n’umusaruro ukiyongera”.

Arongera ati “Ire igira imyunyu ngugu ntungagihingwa ituma igihingwa gikura neza bityo n’intete z’ikigori zigakura zikoye. Kuri hegitari hashyirwamo ibiro 100 bya Ire, ni ukuvuga ko ku ibagara rya mbere umuhinzi akoresha ibiro 50 no ku rya kabiri agashyiramo ibiro 50, icyo gihe umusaruro we uba utandukanye cyane n’uw’utakoresheje iyo fumbire”.

Akomeza avuga ko mu murima umuhinzi wakoresheje Ire asaruramo toni esheshatu z’ibigori, umuhinzi utarakoresheje iyo fumbire ngo asaruramo toni eshatu cyangwa enye iyo byagenze neza, icyo ngo ni ikinyuranyo kinini ku buryo buri muhinzi yagombye gukoresha iyo fumbire kugira ngo akore yunguka.

Dr Bucagu kandi asobanurira abahinzi uko ifumbire ya Ire ikoreshwa kugira ngo igirire ibihingwa akamaro kuko iyo ikoreshejwe nabi ishobora kubitwika.

Ifumbire ya Ire ishyirwa ku bigori bigeze mu gihe cyo kubagarwa
Ifumbire ya Ire ishyirwa ku bigori bigeze mu gihe cyo kubagarwa

Ati “Gutera Ire ku gihingwa ni ugucukura akobo ka santimetero 5 z’ubujyakuzimu ariko ako kobo umuturage akagacukura nibura kuri santimetero 7 aturutse ku gihingwa. Ibyo ni ibyavuye mu bushakashatsi, kuko iyo iyo fumbire uyegereje cyane igihingwa iragitwika, hanyuma uko igenda iyongera mu butaka ni na ko igenda yegera imizi y’igihingwa ari bwo ikigirira akamaro”.

Mukamurenzi wo mu Karere ka Nyaruguru usanzwe ahinga ibigori, avuga ko ubu yamenye akamaro ka Ire kuko mbere atayikoreshaga.

Ati “Kuva badukangurira gukosha amafumbire atandukanye by’umwihariko Ire, umusaruro iwanjye warazamutse bigaragara. Ntaratangira kuyikoresha, kuri are imwe nezaga ibiro by’ibigori biri hagati ya 25 na 30 kuri are, ariko kuva natangira kuyikoresha nsarura ibiro biri hagati ya 70 na 80 kuri are imwe kandi bishobora no kurenge”.

Ifumbire ya Ire ngo iraboneka ku bacuruzi bose b’inyongeramusaruro kandi iriho nkunganire ya Leta kugira ngo umuhinzi yoroherwe no kuyigura, ayikoreshe, yeze neza bityo yiteze imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwadusobanuriye neza ariko mutubwira ko ifumbire ya urea ishyirwa 2 kugihingwa cy’ibigori .
Ikibazo cya 1:
1 ibigoli bimaze kugira amababi 8 ubwa 2 Ni nyuma y’igihe kingana gute?
Ikibazo cya 2:
Ni ubuhe bwoko bw’ifumbire bukenerwa n’ Ibishyimbo?
 kubishyimbo ho bikorwa kangahe?

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka