Imbere y’Urukiko i La Haye, Kabuga Félicien yavuze amazina ye gusa

Nk’uko byari byitezwe, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko i La Haye mu Buholandi.

Kabuga Felicien mu rukiko i La Haye
Kabuga Felicien mu rukiko i La Haye

Urubanza rwa Kabuga rwatangiye ku isaha ya saa munanu ku isaha y’i La Haye, saa cyenda zo mu Rwanda.

Urubanza rugitangira, Umucamanza Iain Bonomy, yabajije Kabuga niba yitabira iburanisha mu rurimi yumva neza, Kabuga Félicien asubiza mu rurimi rw’Igifaransa ati “Ndabumva! Nitwa Kabuga Felisiyani”.

Kabuga yari yicaye mu igare ry'abafite ubumuga
Kabuga yari yicaye mu igare ry’abafite ubumuga

Kabuga yari yambaye ikoti ry’umukara, ishati y’umweru na karuvati irimo amabara y’umukara n’umweru. Yari yicaye mu igare ryagenewe abafite ubumuga, yambaye agapfukamunwa, imbere ye hateretse agakombe k’umweru.

Umucamanza yibukije ko icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwakoreraga Arusha muri Tanzaniya, mu 1997 ari bwo rwashinje Kabuga ibyaha birimo ibya Jenoside, ibyibasiye inyoko muntu n’ibindi.

Yabajije abunganira Kabuga niba yarashyikirijwe inyandiko ikubiyemo ibiregoashinjwa kandi mu rurimi yumva, ubwunganizi bwe buvuga ko yayishyikirijwe, gusa buvuga ko ananiwe cyane.

Umushinjacyaha asoma ibirego Kabuga ashinjwa
Umushinjacyaha asoma ibirego Kabuga ashinjwa

Umucamanza yahise asaba ubushinjacyaha gusoma ibirego Kabuga Felicien ashinjwa, uko byakozwe ndetse n’igihe byakorewe.

Nyuma y’iminota isaga 20 umushinjacyaha asoma ibyaha Kabuga ashinjwa, umucamanza yamuciye mu ijambo, ategeka ko habaho ikiruhuko cy’iminota 30, nyuma y’uko umwunganizi wa Kabuga yari asabye akanya ko kuruhuka kuko uwo yunganira ananiwe cyane.

Nyuma y’iminota 30, iburanisha ryakomeje, ubushinjacyaha bukomeza gusoma ibyaha Kabuga ashinjwa, birangiye hongera gutangwa iminota 30 y’ikiruhuko.

Nyuma y’iki kiruhuko, abunganira Kabuga bahawe umwanya, maze bavuga ko bavugishije umukiriya wabo, akavuga ko bitewe n’uburyo yiyumva, atameze neza ku buryo yagira icyo atangaza ku byo ashinjwa.

Umwe muri bo yagize ati “Twavuganye na Kabuga mbere y’iburanisha, ntabwo yiteguye kuvuga bitewe n’uburyo ameze. Twasaba ga ko mwakwemera guhitamo guceceka kwe”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bugikomeje iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa, buvuga ko bugikomeje kubaza abatangabuhamya, ku buryo bugikeneye nk’amezi atandatu ngo bube bwamaze kwegeranya ibimenyetso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka