Sinzongera gukina filime zingaragaza nkunda abakobwa - Michael Scofield wamenyekanye muri ‘Prison Break’

Wentworth Miller yatangaje ko kubera impamvu ze bwite, ahagaritse gukina muri filime y’uruhererekane yakunzwe n’abatari bake ku isi ‘Prison Break’, aho yakinaga yitwa Michael Scofield.

Michael Scofield, umukinnyi w’ibanze muri Prison Break, yagaragaye mu bice byayo bitanu, aho igice cya nyuma cyasohotse mu mwaka wa 2017.

Gusa, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yahagaritse gukina muri iyo filime, kuko ngo ibyo yakinaga byabaga ari uguhatiriza uwo atari we.

Wentworth Miller yagize ati “Sinshaka kuzongera gukina filime, zinyerekana ko nkunda abakobwa. Nkunda abahungu, kandi inkuru z’urukundo hagati y’abahungu n’abakobwa zaravuzwe ku buryo nta gishya kirimo. Ntimuzongera kumbona mu isura ya Michael. Niba mwari muntegereje mu kindi gice, ndabyumva ko bitabashimishije. Niba kandi ibi mbabwiye bibateye umujinya, kuko mwakunze umuhungu wakinaga uwo atari we, ibyo ni ibibazo bibareba”.

Kimwe mu byatumye afata iki cyemezo gikomeye, ngo ni ubutumwa bunyuranye yagiye yandikirwa ku mbuga nyinshi, kuva mu mwaka wa 2013, amaze gutangaza ko akunda abahugu.

Gusa yavuze ko kuri we ubutumwa nk’ubu nta kibazo bumuteye, kuko azi uko abyitwaramo. Yagize ati “Nta muntu wampohotera kubera iyo mpamvu. Mfite ububasha bwo kugusiba, kuguhagarika no kutigera ubona ibyo nandika ku mbuga zanjye”.

Prison Break, filime yakunzwe cyane mu ntangiriro, ariko abantu bakaza kuyitakariza urukundo mu gice cyayo cya gatanu, ishobora kuba igiye gushyirwaho akadomo, bitewe n’uko umukinnyi wayo w’imena atazongera kuyigaragaramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka