
Umunsi wa kane wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021.
Ikipe ya Police FC yakiriye Musanze FC kuri Sitade Amahoro i Remera iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe, amakipe yombi ari mu itsinda rya Gatatu
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga
Habarurema Gahungu, Derrick, Rutanga Eric, Nsabimana Aimable, Moussa Omar, Ntirushwa Aime, Iyabivuze Osee, Twizeyimana Martin Fabrice, Ndayishimiye Antoine Dominique, Ntwari Evode, Nshuti Savio Dominique

Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu Kibuga
Ndoli Jean Claude Niyonshuti Gadi , Dushimumugenzi Jean Niyonkuru Vivien Uzayisenga, Niyitegeka Idrissa , Irokan Ikechuku , Moussa Ally Sova Murangamirwa Serge , Twizerimana Onesme, Mutebi Rashid.
Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Police FC byaje no kuyifasha kubona igitego ku munota wa 26 cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique. Musanze FC yagaragaje kudahuza neza hagati mu gice cya Mbere cyarangiye itsinzwe igitego kimwe ku busa.
Igice cya kabiri Musanze FC yatangiranye impinduka mu Kibuga aho Umutoza wa Musanze FC Seninga Innocent yavanye mu Kibuga Moussa Ally Sova yinjiza Nyandwi Sadam izi mpinduka zatanze umusaruro kuko ku munota wa 51 cyatsinzwe na Idrissa Niyitegeka.
Police FC yatsinze igitego cya Kabiri ku munota wa 82 ku makosa ya ba myugariro ba Musanze FC ari na ko umukino warangiye. Police FC yahise yuzuza amanota icyenda mu gihe Musanze ifite amanota atatu.

Mu itsinda rya Gatatu ikipe ya Marines yasanze Espoir FC i Rusizi iyitsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugenzi Bienvanue ku munota wa 55 .
Ikipe ya Sunrise yakiriye Mukura VS i Nyagatare iyitsinda ibitego bine kuri bibiri. Ibitego bya Sunrise FC byatsinzwe na Mudeyi Suleiman ku munota wa 10 na 2 ,Yousuf Mubiru kuri Penaliti ku munota wa 23 na Iradukunda Barthelemy ku munota wa 90.Ikipe Mukura VS yatsindiwe na Muniru Abdallah kuri Penaliti ku munota wa 15 na Mwizerwa Eliassa ku munota wa 73.
Uko imikino y’umunsi wa Kane yagenze
Itsinda rya Gatatu
– Police FC 2-1 Musanze FC
– Etincelles FC 2-1 As Kigali
Itsinda rya Kane
– Sunrise FC 4-2 Mukura VS
– Espoir FC 0-1 Marines
Imikino iteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 11 Gicurasi 2021
Itsinda rya Mbere
03:00: APR FC vs Bugesera FC: Stade Huye
03:00: As Muhanga vs Gorilla FC:
Itsinda rya Kabiri
03:00: Rayon Sports vs Rutsiro FC: Sitade Amahoro
03:00: Kiyovu Sports vs Gasogi United : Sitade Mumena
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|