Karongi: Abantu 60 bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga harimo n’abanduye COVID-19

Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurusi 2021 ahagana saa sita z’amanywa, Polisi yafatiye abantu 60 mu nzu ya Mukamwiza Elina w’imyaka 80. Nyuma yo gusuzuma abo bantu byagaragaye ko umunani muri bo bari bafite ubwandu bwa COVID-19. Bafatiwe mu mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, bafashwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage.

Aba bose bafashwe bakaba basengera mu itorero ryitwa Abatampera ryitandukanyije n’itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa 7, bakaba kandi atari ubwa mbere bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 kuko ari inshuro ya Gatatu bafashwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine yabwiye abafashwe ko gusenga binyuranye n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19 bitemewe.

Ati “Mu gihugu hose ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kugenda bugaraga ndetse harimo n’abapfa kandi Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere turi ku isonga kagaragamo ubwandu. Igihe kirageze ko muhindura imyumvire mukuhabahiriza amabwiriza yashyizweho kuko umuntu umwe ashobora kubanduza mwese namwe mukanduza abandi.”

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Karongi, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Habihirwe avuga ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage bavuga ko mu rugo rwa Mukamwiza harimo abantu barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage mu masaha ya saa sita ko mu rugo rw’uriya mukecuru harimo abantu barimo gusenga, twaragiye dusangamo abantu 60 barimo abana bato 7 bicaye begeranye barimo gusenga.”

CIP Habihirwe akomeza avuga ko abapolisi bahageze abo bantu bakomeza gusenga bababwira ko batasoka mu nzu isabato itarangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.Nyuma baje kwemera gusohoka bajya gupimwa biza kugaragara ko umunani muri abo bantu banduye COVID-19.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Karongi yaburiye abarenga ku mabwiriza nkana Leta yashyizeho yo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19 ko bakwiye kubihagarika bagasengera mu nsengero zemewe zafunguwe kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Aba umunani basanze baranduye bahise bajyanwa kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Mwendo, mu gihe 45 bahise basabwa kujya mu kato mu ngo zabo bakazaguruka gupimwa harebwa niba bataranduye.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo si uko Leta igabanya umubare w’abajya mu nsengero.Ikibazo nyamukuru nuko n’ubundi izo nsengero ntacyo zimaze.Ntabwo zihindura abantu "abakristu nyakuri".Dore ingero: Muli 1994,Abategetsi b’u Rwanda hafi ya bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,military and police officers,etc...),bitwaga abakristu bose.Nyamara hafi ya bose nibuze 95%,bakoze Genocide.Iyo nibuze baba Abakristu nyakuri ku kigero cya 50%,nta Genocide yari kuba.Yezu yerekanye ko Abakristu nyabo ari bake cyane.Urugero,intambara zuzuye mu isi,ahanini ni abakristu barwana n’abandi bakristu.Ubusambanyi,ruswa,amanyanga,etc..,bikorwa n’abitwa abakristu.Amadini ni organisations zigamije kwishakira imibereho gusa,bitwaje bible na korowani.

gahirima yanditse ku itariki ya: 10-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka