Nyamagabe: ‘Ntiteranya’, kimwe mu byatumye umubare w’abandura Covid-19 wiyongera

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko kwanga kwiteranya kw’abayobozi mu nzego z’ibanze ari byo byatumye umubare w’abandura Covid-19 wiyongera muri ako karere.

Uwamahoro Bonaventure, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe
Uwamahoro Bonaventure, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva tariki ya 05 Gicurasi 2021 kugera tariki ya 09 Gicurasi 2021, Akarere ka Nyamagabe gafite abantu 52 banduye Covid-19.

Mayor Uwamahoro avuga ko ubu bwiyongere buturuka ku kwanga kwiteranya kw’abayobozi mu nzego z’ibanze, bahishira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Yagize ati “Abakabaye badufasha mu kuyirwanya no gutanga amakuru kugira ngo ibyo bikumirwe ahubwo na bo baragira uruhare mu kubihishira, cyane cyane ko biba bikorwa n’inshuti zabo n’abaturanyi cyangwa se rimwe na rimwe n’abavandimwe babo”.

Avuga ko ibyo bintu ari bibi cyane kandi bikwiye kwamaganwa ku bantu b’abayobozi, guhishira ibyo bikorwa bituma ubwandu bukomeza kwiyongera.

Abatunzwe agatoki ni abayobozi b’amasibo, abakuru b’imidugudu ndetse n’Abajyanama b’Ubuzima.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku wa mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirindam amasoko arema ku mugoroba yahagaritswe.

Yavuze ko ku masoko asanzwe hashyizwe ibikoresho abantu bifashisha kugira ngo bakarabe mu ntoki ndetse hashyirwa n’abantu bafasha abandi kubahiriza amabwiriza.

Yongeraho ko ubwandu budaturuka mu masoko ahubwo buturuka mu bikorwa bibera mu bwihisho.

Ati “Nta kibazo dufite ku masoko ahubwo ikibazo kiri muri ibyo bikorwa bitemewe, ababikora baba bihishe ni nayo mpamvu batubahiriza amabwiriza. Usanga begeranye, usanga bari gusangira bigatuma rero umwe muri bo urwaye akongeza benshi”.

Uwamahoro avuga ko nta kibazo bafite mu banyeshuri ahubwo bafite impungenge ku barimu, kuko bigisha bataha mu ngo byongeye ngo hakaba hari abashobora kwikinga bagafata agacupa akaba yakwandura akanduza bagenzi be cyangwa abanyeshuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri babikosore pe reba umurenge was Gatare
Zone ya mushubi yose bakabije kwirara

Raulla Samuel yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

Nyakubahwa Meya wa nyamagabe n’uwo gushimirwa iryo jambo avuze ngo ntiteranya ar’iyo iri gukwirakwiza Covid19 atanga urugero Ku bayobozi b’ibanze banga kwiteranya, Nyakubahwa Meya afite urukundo n’ubushake mu kurengera Umuturage, n’abandi bakwiye kumufatira ho urugero bakirinda kuba ba ntiteranya, ukosheje ukareka cg ukamwerekana agahanwa, iyo Aba i Rubavu ngo Arebe uko Abaganga bafata umurwayi bakamuryamishya ku GITANDA bakuyeho umurwayi wa Covid19 batigeze bagitera n’Umuti niyo ubibwiye Abayobozi usanga birinda kwiteranya ntibabihe AGACIRO, ubwo se Covid19 izarangira Kweri?

Amina yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

Amasoko bahagaritse ararengana rwose ahubwo ahubwo abacuruza inzoga bwihishwa nabazinnywa bagasangira kugikoresho kimwe nibo ba kwirakwiza icyorezo bibaye byiza bacunga abobanu bagahanwa pe

Jerome yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka